Siporo

Bugesera FC yatandukanye n’umunyezamu wa 2

Bugesera FC yatandukanye n’umunyezamu wa 2

Nyuma yo gutandukana n’umunyezamu wa mbere w’iyi kipe, Kwizera Janvier uzwi nka Rihungu, Bugesera FC yamaze no gutandukana n’uwari umusimbura we Twagirimana Pacifique [Paccy].

Mu kwezi gushize ni bwo Rihungu yatandukanye na Bugesera FC aho yahise asinyira ikipe ya Police FC.

Paccy na we akaba yamaze gutandukana n’iyi kipe nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi bakemeranywa gutandukana

Nk’uko bigaragara ku ibaurwa irekura uyu musore yanditse tariki ya 3 Nyakanga 2020, Paccy yamenyeshejwe ko ubu yemerewe kuba yakwishakira indi kipe imunyuze.

Akaba atandukanye n’iyi kipe nyuma y’umwaka umwe yari ayimazemo, akaba yai asigajemo undi mwaka w’amasezerano ariko butewe na gahunda iyi kipe yafashe yo gukinisha abakinnyi bakiri bato yahisemo gusaba ko batandukana.

Impande zombi zikaba zarumvikanye ko igice cy’amafaranga yasigaye ubwo bamuguraga ghwanye n’uyu mwaka wari usigaye ku masezerano ye, gusa bemeye kuzamwishyura ibirarane by’umushahari bari bamufitiye.

Twagirimana Pacifique yamenyekaniye mu ikipe y’abanyamakuru ba siporo mu Rwanda ‘AJSPOR FC’, akaba yarayivuyemo yerekeza mu ikipe y’Amagaju FC ari na yo yavuyemo umwaka ushize ajya muri Bugesera FC.

Paccy na we yatandukanye na Bugesera FC
Ibaruwa irekura Paccy
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top