uwari umutoza mukuru w’ikipe ya Bugesera FC, Bisengimana Justin yamaze gusezererwa n’iyi kipe ashinjwa umusaruro muke.
Bugesera FC ni imwe mu makipe yashoye amafaranga menshi ku isoko igura abakinnyi kandi bakomeye ariko umusaruro mu kibuga urabura, mu mikino 8 ya shampiyona batsinzemo imikino 2 gusa, banganya 2, batsindwa 4, bakaba bari ku mwanya wa 10 n’amanota 8.
Nk’uko bigaragara ku ibaruwa yasinyweho na perezida w’ikipe ya Bugesera FC, Gahigi Jean Claude, bandikiye Bisengimana bamumenyesha ko basheshe amasezerano kubera umusaruro muke.
Uyu mutoza ashinjwa gupanga ikipe nabi nk’uko bagiye babimubwira mu nama bagiranye ndetse akagirwa inama yo guhindura gusa we akavunira ibiti mu matwi, bityo bakaba bahisemo gutandukana nawe.
Mu nama yahuje komite nyobozi ya Bugesera na Staff technique y’iyi kipe tariki ya 18 Ukwakira basanze hari ibigomba guhinduka mu ikipe harimo imipangirwe y’ikipe.
Tariki ya 27 Ukwakira habaye indi nama noneho irimo n’abakinnyi mu rwego rwo kureba igituma ikipe itsindwa, nabwo basanze ikibazo ari cya kindi cyo gupanga ikipe nabi. Nyuma yo kugirwa inama ntiyumve, Bugesera FC yahisemo gutanduakana nawe.
Ibaruwa yandikiwe Bisengimana Justin

Ibitekerezo
Mugabo
Ku wa 10-11-2019Ibi ni byo twifuzaga. Ikipe ya Bugesera fc irakomeye ariko ikibazo abakinnyi bapangwa nabi mu kibuga ku buryo bigaragarira buri wese.
Njyewe uriya mutoza nari murambiwe pe!