Siporo

Bugesera FC irakira APR FC uyu munsi

Bugesera FC irakira APR FC uyu munsi

Mu rwego kwitegura imikino ya shampiyona y’umunsi wa 4, ikipe ya Bugesera FC uyu munsi irakina umukino wa gicuti na APR FC mu Bugesera.

Bugesera FC irimo iritegura umukino izasuramo Rayon Sports tariki ya 22 Ukwakira 2019, ni mu gihe APR FC izaba yasuye Marines i Rubavu.

Ni umukino uteganyijwe ku kibuga cya Bugesera FC saa 15:00 z’uyu munsi wo ku wa Kane tariki ya 18 Ukwakira 2019.

Ni umukino APR FC iri bukine idafite bamwe mu bakinnyi bayo bari mu ikipe y’igihugu nka Rwabugiri Umar, Omborenga Fitina, Mangwende, Manzi Thierry, Manishimwe Djabel, Sugira Ernest, Niyonzima Olivier Sefu.

Aba kandi baraba biyongera kuri Prince Buregeya na Mutsinzi Ange bafite ikibazo cy’imvune.

Umukino uheruka guhuza aya makipe, wari uw’umunsi wa 2 wa shampiyona aho APR FC yatsinze 1-0.

Kugeza uyu munsi APR FC ni yo iyoboye urutonde n’amanota 7 izigamye ibitego 4, Rayon Sports ya kabiri ifite amanota 7 izigamye ibitego 3, ni mu gihe Bugesera FC ari iya 9 n’amanota 4.

Umukino uheruka APR FC yatsinze Bugesera 1-0
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top