Breaking News: Uwari umutoza wa Mukura VS yirukanywe, arahabwa agera kuri miliyoni
Mathurin Olivier Ovambe, nyuma y’amezi atatu gusa agizwe umutoza wa Mukura VS, yamaze gusezererwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe azira imyitwarire mibi no gucamo abakinnyi ibice.
Mu mpera za Nyakanya 2019 ni bwo Ovambe yagizwe umutoza mukuru wa Mukura Victory Sports.
Ku mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona, Mukura VS inganya na Sunrise 0-0, uyu mugabo yazamuwe mu bafana n’abasifuzi kubera kwinjira mu kibuga nta burenganzira, nyuma yaho na Mukura VS tariki ya 10 Ukwakira 2019 yahise imuhagarika igihe kitazwi.
Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI avuga ko uyu mugabo wari ufite amasezerano y’imyaka 2 yamaze guhabwa ibaruwa ihagarika amasezrano yari afitanye na Mukura VS.
Bimwe mu byo yazize harimo imyitwarire mibi nk’iyo yagaragaje ku mukino banganyijemo na Sunrise i Nyagatare byatumye azamurwa mu bafana nyuma akanabihanirwa na Mukura VS.
Harimo kandi gucamo abakinnyi ibice no gusuzuguza umutoza wungurije, Tony Hernandez ukomoka mu gihugu cya Espagne.
Uyu mugabo kandi ukomoka muri Cameroun, arazira no gusuzugura ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS.
Ibyo byose akaba ari byo bagendyeho bahagarika amasezerano bari bafitanye na Olivier Ovambe Mathurin.
Nk’uko imwe mu ngingo z’amasezerano ye yabivugaga, bivugwa ko mu gihe asezeye ikipe atarangije amasezerano ye agomba kwiyishyura miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, na we yamusezerera ikayamwishyura. Mukura VS ikaba igomba kwishyura Ovambe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Mu mikino y’amarushanwa yatoje igera kuri 4, ibiri mu gikombe cy’Agaciro aho yatsinze APR FC kuri penaliti na Rayon Sports kuri penaliti anayitwara igikombe, akanganya imikino 2 ibanza ya shampiyona, yanganyije na Espoir FC ndetse na Sunrsi FC.

Ibitekerezo
John
Ku wa 19-10-2019Umutoza mukuru asuzugura umuto ate?
Ahubwo wenda yasuzuguye umuzungu!
Arigendeye ariko babe biteguye amamiliyoni abatoza ntiborohera ba shebuja!
Bazirikane ko iyo baca ziriya manza batita ku masezereno ategurwa na makipe ahubwo harebwa amategeko ya FIFA!
Israel Ntaganzwa
Ku wa 18-10-2019Dear Sir,
Nari ndiho ndeba kuri program ya ISIMBI TV kuri Yutube,aho muvuga ku musore witwa Gilbert waguze inzu ya 1,000,000 aho iKigari.Nifuzaga ko mwabonera email ye cyangwase mukamuha iyanjye.Ndagirango muramutse mushimire ubutwari bwe kandi muture "INGANJI KARINGA."
Murakoze,
Israel Ntaganzwa
New York