Siporo

Breaking News: 7 bari bagize komite nyobozi ya FERWACY barimo na perezida Bayingana beguye ku mirimo yabo

Breaking News: 7 bari bagize komite nyobozi ya FERWACY barimo na perezida Bayingana beguye ku mirimo yabo

Uwari perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Aimable Bayingana na komite nyobozi yose irimo ba visi perezida 2, umunyamabanga, abajyanama 2 n’umubitsi beguye ku nshingano zabo.

Amakuru yiyegura ry’aba bayobozi yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa 5 aho byavuzwe ko uko ari 7 beguye ku mirimo bari bashinzwe mu ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ’FERWACY’.

Byanyuze mu itangazo rigenewe abakunzi b’uyu mukino barimo n’abanyamakuru, aho rivuga ko perezida, ba visi perezida 2, umunyamabanga, abajyanama 2 n’umubitsi beguye ku nshingano zabo.

Abeguye barimo perezida Bayingana Aimable, ba visi perezida Karangwa Francois na Munyanyinkindi Benoit, umunyamabanga Nosisi Toussaint, umubitsi Rwabusaza Thierry ndetse n’abajyanama babiri Ntembe Bosco na Mparanyi Faustin.

N’ubwo nta mpamvu yavuzwe yatumye begura, amakuru avuga ko intandaro ari inkuru imaze iminsi isohoka mu kinyamakuru kimwe hano mu Rwanda, ifite ibice birenze kimwe igaragaraza uburyo ibintu bitagenda neza muri FERWACY, uburiganya, ihohoterwa n’ibindi bikorerwa muri iri shyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda.

Mubeguye harimo na perezida wa FERWACY Bayingana Aimable
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top