Bite by’imvune ya Osalue wa Rayon Sports mbere yo guhura na APR FC
Umunya-Nigeria ukina mu kibuga hagati muri Rayon Sports, Raphael Osalue ntabwo azakina umukino wa APR FC kubera imvune yagize ku mukino wa Kiyovu Sports.
Uyu mukinnyi nta kwezi kwari gushize akirutse imvune atangiye gukina, yaje kugira indi mvune ku mukino w’umunsi wa 18 iyi kipe yakinnyemo na Kiyovu Sports tariki ya 5 Gashyantare 2023.
Mu Gushyingo 2022 ni bwo Osalue yari yabazwe imvune yo mu ivi ry’ibumoso yari amaranye igihe kitari gito.
Yari yakize ndetse n’abatoza bamugiriye icyizere babona yakize neza, ejo hashize bari banamubanje mu kibuga ku mukino w’umukeba banganyijemo na Kiyovu Sports 0-0.
Ibyago by’uyu musore yaje kugira imvune mu ivi ry’iburyo ku munota wa 32 aho yahise asimburwa na Kanamugire Roger.
Umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza yabwiye ISIMBI ko bataramenya igihe uyu mukinnyi azamara hanze kubera ko ataranyuzwa mu cyuma, gusa umukino wa APR FC wo ntazawukina.
Ati "Osalue rero ntabwo imvune yagize ari muri rya vi ryabazwe, ni ukundi kuguru. Urumva agomba kunyuzwa mu cyuma ariko ntabwo aranyuzwamo turacyarimo gusaba ’rendez-vous’. Umukino wa APR FC ntabwo azawukina."
Rayon Sports izahura na APR FC mu mukino w’umunsi wa 19 uzaba tariki ya 12 Gashyantare 2022 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye aho kwinjira ari 2500 frw, 10000 frw, 25000 frw na 50000 frw.

Ibitekerezo