Siporo

Bernard Makuza yitabiriye isiganwa ry’amagare

Bernard Makuza yitabiriye isiganwa ry’amagare

Ku butumire bw’ikipe y’Abagore ya Bugesera Cycling Team, Bernard Makuza wabaye perezida wa Sena ndetse na Minisitiri w’Intebe, yitabiriye isiganwa ryo kwishimisha.

Ni muri gahunda iyi kipe isanzwe igira yo gutumira abantu batandukanye bagasiganwa mu rwego rwo kwinezeza.

Ni isiganwa ryabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Nyakanga 2020, bahagurikiye ku biro by’Umurenge wa Nyamata bagera i Gako baragaruka basoreza ahakorera Gasore Serge Foundation, bakaba bakoze intera y’ibirometero 44.

Bernard Makuza si we munyacyubahiro wari uhari gusa, ni isiganwa ryitabiriwe na Meya w’akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard na Visi Perezida wa kabiri w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, Nkuranga Alphonse.

Bernard Makuza yashimiye iyi kipe urwego igezeho ndetse abasaba kudacika intege ahubwo bagakomereza aho bageze.

Kugeza ubu iyi kipe ifite abakinnyi 6, umwaka ushize wa 2019 ni bwo yatangiye kwitabira amasiganwa ategurwa n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ’FERWACY’.

Bernard Makuza mu isiganwa n'ikipe ya Bugesera Women Cycling Team
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top