Siporo

Banabibashije iyo komite yaba yarahirimye kera - Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate

Banabibashije iyo komite yaba yarahirimye kera - Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Munyakazi Sadate avuga ko abo bari mu ishyamba bivugwa ko banifuza guhurika komite iriho nta bushobozi bwabyo bafite, ngo banabibashije iyo komite yaba yarahirimye kera sibo baba bayihiritse.

Muri iyi minsi mu ikipe ya Rayon Sports harimo haravugwa ibintu by’ishyamba, aho bamwe mu bayobozi bahoze bayobora Rayon Sports baba barimo gukora ibintu ku giti cyabo bakoresheje izina n’ibirango bya Rayon Sports mu nyungu zabo bwite mu rwego rwo guca intege komite iriho.

Byatangiye tariki ya 20 Nzeri 2019 muri Kigali Arena mu mikino y’umunsi wa 6 ya kamarampaka ’Playoffs’ muri Basketball, aho hagaragaye ibirango byanditseho ko ikipe ya Rayon Sports Basketball Club igiye kuza vuba.

Uretse ibyo kandi, Gacinya Chance Denis wabaye perezida wa Rayon Sports 2015-2017 n’uwari umunyamabanga we, Gakwaya Olivier bagaragaye bambaye imipira ivuga ko Rayon Sports Basketball Club igiye kuza vuba, ndetse bikavugwa ko ari nabo bagiye kuyishinga.

Gacinya uretse kuzana ikipe ya Rayon Sports arashinjwa gushaka guhirika ubuyobozi

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko butabizi ndetse ko bugiye gukirirana buri umwe wese wabigizemo uruhare, aho bahise banaka ubudahangarwa bwo kwinjira ku kibuga batishyuye bamwe mu bayobozi barimo Gacinya Chance Denis bivugwa ko ari we ushaka gushinga iyi kipe, Gakwaya Olivier wahoze ari umunyabanga wa Rayon Sports. Ubu budahangarwa kandi bwambuwe Muhirwa Prosper visi perezida wa Rayon Sports na Mushimire Jean Claude ushinzwe gutegura imishinga y’ikipe.

Ku ruhande rw’aba bagabo batangaje ko igitekerezo cya Rayon Sports BBC cyari icya komite icyuye igihe ya Paul Muvunyi gusa ngo akaba yaravuyeho batakirangije neza.

Tadee Twagirayezu, visi perezida wa Rayon Sports akaba avuga ko n’ubwo atari visi perezida muri komite icyuye igihe ariko yari muri komite(ashinzwe imyitwarire ’discipline’) gusa ibyo bintu ngo ntabwo byigeze bivugwaho.

Yagize ati"wenda sinari visi perezida nk’uko bimeze uyu munsi ariko nari muri komite nshinzwe discipline, ibyabaga byose nari mbizi, mu magambo make rero ibyo ntabwo byigeze biganirwaho."

Kuba aba bagabo baba bitwaje ikipe ya Basketball nyamara bagamaije guhirika komite ya Rayon Sports iriho, Sadate yavuze ko ibyo bidashoboka kuko nta bushobozi babifitiye, ngo bayihiritse n’ubundi yaba yaraguye.

Yagize ati"banabibashije iyo komite yaba yarahirimye sibo baba bayihiritse. Bariya nta bushobozi bafite, ntabwoba dufite bwabo. Yaba mu rwego rw’amategeko cyangwa ibindi ntabwo babishobora, ndahumuriza aba rayon rwose ntibizaba."

Ikirango cyakuruye umwuka mubi

Sadate avuga ko barajwe inshinga no gukora iminshinga myinshi yateza Rayon Sports imbere, bityo ko badatewe ubwoba n’abakoresha izina rya Rayon Sports mu nyungu zabo bwite batabifitiye uburenganzira kuko izina rifite ba nyira ryo kandi n’amategeko afite icyo ateganya ku bantu biyitirira izina cyangwa ibirango by’abandi mu nyungu zabo bwite.

Sadate yemeza ko ngo abari ishyamba nta bushobozi bwo guhirika komite iriho bafite
Ngo arajwe ishinga no gukora ibyateza Rayon Sports imbere
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • XxX
    Ku wa 27-09-2019

    Nyamara Sadate nacunga nabi ashobora gutsindwa kuko bariya bagabo ni abanyabwenge kuko #s ishobora gutsinda kuko inyito bavugako zitandukanye

    Urebye neza #Rayon Sports (Football) na #Rayon Sport (Basketball) tabwo byanditse kimwe kubera "s" ihera !kdi mumategeko bareba ibyanditse ! Nabo rero bashyiremo ubwenge bwinshi si no barayishinga daaaaa

IZASOMWE CYANE

To Top