Bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda uyu mwaka ugiye gusiga basezeye ubugaragu (AMAFOTO)
"Ni cyo gituma umugabo asiga se na nyina, akizirika ku mugore we, bakaba umubiri umwe". Ayo ni amagambo ari mu gitabo cy’Intagiriro igice cya 2 umurongo wa 24. Uyu mwaka benshi mu basiporutifu bemeye gusiga ababyeyi bisangira akagupfa ko mu magupfa ya bo.
Harabura iminsi mbarwa umwaka wa 2022 tukawutera ishoti, ni imishinga myinshi umuntu aba yaratangiranye umwaka, gusa si ko yose ayigeraho bitewe n’impamvu zitandukanye.
Muri iyi nkuru, tugiye kureba abakinnyi bagiye gusoza uyu mwaka barahinduye irangamimerere (status), aho bamaze gukora ubukwe biyemeza kubana n’abo bihebeye ubuziraherezo.
Iyi nkuru kandi iragaruka no kuri bamwe bari barakoze imihango imwe y’ubukwe indi bakaba barayikoze muri uyu mwaka wa 2022.
Shyaka Olivier - REG BBC
Tariki ya 19 Ugushyingo 2022 ni bwo umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Basketball na REG BBC, Shyaka Olivier yakoze ubukwe n’umukunzi we Isaro Amanda bamaze igihe bakundana bahamya isezerano rya bo imbere y’Imana bemeranya kubana akaramata, ni nyuma y’iminsi mike ababyeyi ba Amanda bemeye inkwano.
Kaje Elie
Ni umukinnyi wa Basketball bivugwa ko yamaze gutandukana na REG BBC akaba yarasinyiye APR BBC.
Uyu na we umwaka wa 2022 usize asezeye ku kurara yanditse kane, ni nyuma yo gukorana ubukwe na Ishimwe Fiona, umukozi muri Federasiyo ya Basketball (FERWABA).
Kubanatubane Jean Philippe - APR BBC
Kubanatubane Jean Philippe umukinnyi w’ikipe ya APR BBC yakoze ubukwe n’umukunzi we Umutoni Sarah.
Imihango y’ubukwe bwa bo yabanjirijwe no gusezererana imbere y’amategeko ku wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2022, byabereye mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo ari na bwo habaye gusaba no gukwa wabereye Kicukiro mu Busitani bwa Hope (Hope Garden), indi mihango yabaye ku wa 16 Nyakanga 2022.
Nizeyimana Mirafa
Umukinnyi w’umunyarwanda Nizeyimana Mirafa wavuye mu Rwanda agiye muri Zambia gukina aza no gukurayo umugore. Yakoze ubukwe na Dos Santos, umuganga ukomoka muri Portugal bamenyaniye muri Zambia.
Ubu bukwe bukaba bwarabaye ku Cyumweru tariki ya 23 Ukwakira 2022.
Ni ubukwe bwakagombye kuba bwarabaye tariki ya 3 Nzeri 2022 ariko buza gusubikwa, bukaba bwarabereye ahitwa Beit Shalom mu gace ka Kitwe.
Nkomezi Alex - Gorilla FC
Umukinnyi ukina mu kibuga hagati muri Gorilla FC, Nkomezi Alex muri 2020 yasezeranye imbere y’amategeko na Murinda Nome Claudine ni mu gihe muri Nyakanga 2022 ari bwo bakoze indi mihango y’ubukwe.
Sekamana Maxime
Uyu mwaka kandi ugiye gusiga Sekamana Maxime wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka APR FC na Rayon Sports ahinduye irangamimerere, ni nyuma y’uko mu mpera za Kanama 2022 yasezeranye imbere y’amategeko na Tessy, umukobwa wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari bamaze igihe bakundana. Ntabwo igihe ubukwe bwa bo buzabera kiramenyekana.
Rutanga Eric - Police FC
Nyuma y’uko mu Kwakira 2019 basezeranye imbere y’amategeko, muri Werurwe uyu mwaka myugariro wa Police FC, Rutanga Eric yagiye gusaba anakwa Shamsi Sultan maze ababyeyi babiha umugisha.
Bizimana Djihad - KMSK Deinze
Nyuma y’imihango ya mbere y’ubukwe yabereye mu Bubiligi tariki ya 15 Gicurasi 2021, Bizimana Djihad ukinira KMSK Deinze mu Bubiligi na Dalida Simbi baje kwereka ibirori ababyeyi maze tariki 12 Gicurasi 2022 habaho umuhango wo gusaba no gukwa ni mu gihe tariki ya 15 Gicurasi 2022 indi mihango yari isigaye yabereye mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Mwiseneza Djamal
Muri Mutarama uyu mwaka, ni bwo Mwiseneza Djamal wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi ba Rayon yakoze ubukwe n’umukunzi we, Tabaro Amina Mickdad. Uyu mutoza yamaze kwimukira muri USA aho yasanze umugore we.
Murangwa Eugene
Murangwa Eric Eugene wabaye umunyezamu wa Rayon Sports mbere ya Jenoside yakoreye Abatutsi muri Mata 1994, uyu mwaka wasize afashe icyemezo akora ubukwe na Munyana Soraya umuyobozi muri Banki Nkuru y’u Rwanda. Ni ubukwe bwabaye muri Kanama 2022.
)
Ibitekerezo
sezaboy
Ku wa 11-12-2022Andika Igitekerezo Hano