Siporo

Bamfatiranye mvuye mu Mavubi U17 - Keddy wasinyiye APR FC

Bamfatiranye mvuye mu Mavubi U17 - Keddy wasinyiye APR FC

Nsanzumfura Keddy wamaze gusinyira ikipe ya APR FC, avuga ko Kiyovu Sports ivuga ko ayifitiye amasezerano y’imyaka 5 bamufatiranye agasinya akiva mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17.

Mu mpera za Gicurasi 2020 ni bwo Nsanzimfura Keddy wakiniraga Kiyovu Sports byatangiye kuvugwa ko yamaze kwerekeza mu ikipe ya APR FC.

Nyuma y’ibi ni bwo Kiyovu Sports yahise ivuga ko umukinnyi ari uwayo ndetse yayisinyiye amasezerano y’imyaka 5.

Akimara kwerekanwa nk’umukinnyi wa APR FC uyu musore yavuze ko iyi kipe yamufatiranye avuye mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 baramusinyisha.

Yagize ati"Kiyovu Sports amasezerano twasinyanye nari umwana mvuye mu Mavubi U17, amasezerano twasinyanye ntabwo avuga igihe atangirira n’igihe azarangirira urumva ko nari nemerewe kuba nashaka indi kipe nakinira."

Kiyovu Sports ikaba igishimangira ko APR FC yakoze amakosa yo gusinyisha uyu musore bataraganiriye kandi ari umukinnyi wa yo.

Gusa aya masezerano bavuga basinyishije Keddy agenda agaragaramo amakosa amwe n’amwe aho atagira igihe atangirira ndetse n’igihe azarangirira, nta mafaranga yaguzwe kandi bamusinyisha imyaka 5 kandi nta kipe iba yemerewe gusinyisha umukinnyi utarageza imyaka 18 amasezerano arenze imyaka 2.

Nsanzimfura Keddy yinjiye muri Kiyovu Sports muri 2018 asinya imyaka 2, umwaka ushize ni bwo yahawe amasezerano mashya y’imyaka 5 barimo kuvuga ko yishe.

Keedy ahamya ko Kiyovu Sports yamufatiranye agasinya imyaka 5
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top