Siporo

Bakame wemeza ko yasoje isezerano rye, hari ubutumwa yageneye abarayon

Bakame wemeza ko yasoje isezerano rye, hari ubutumwa yageneye abarayon

Umunyezamu w’ikipe ya AS Kigali wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports, Ndayishimiye Eric Bakame nyuma yo kubatwara igikombe cya Super Cup, yihanganishije abafana b’iyi kipe ariko yibutsa bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports ko asoje isezerano yabahaye.

Mu Gushyingo 2018 ni bwo uyu munyezamu wari umaze igihe kinini yarahagaritswe na Rayon Sports ashinjwa kuyigambanira yatandukanye nayo ku buryo bweruye.

Bakame akaba yarahise yerekeza muri AFC Leopards yo muri Kenya atatinzemo kuko yahise agaruka mu Rwanda ubu ari mu ikipe ya AS Kigali.

Ku munsi w’ejo AS Kigali na Rayon Sports zahuriye ku mukino w’igikombe cya Super Cup, ni igikombe AS Kigali yegukanye itsinze kuri penaliti 3-1 nyuma y’uko amakipe yari yanganyije 2-2.

Ndayishhimiye Eric Bakame aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko ubutumwa afite yaha abakunzi ba Rayon Sports ari ukubihanganisha bagategura shampiyona.

Yagize ati"Rayon Sports ni ikipe nziza, ni ikipe nubaha, ni ikipe mpa agaciro karekare. Ubutumwa naha abafana ba Rayon Sports ni ukubabwira nti bihangane mu mukino niko bigenda.

Yakomeje avuga ko asoje isezerano yahaye abakinnyi b’iyi kipe barimo Rutanga na Kimenyi kuko ngo yari yababwiye ko azabatsinda.

Yagize ati"Ndihanganisha kandi abakinnyi bagenzi banjye barimo ba Rutanga na ba Kimenyi nari nabwiye ko ngomba kubatsinda tuva mu ikipe y’igihugu, narababwiye nti mwihangane ngomba kubatsinda uko byagenda kose ni ku gikombe, mwantsinze mu mukino wa gishuti ariko ku gikombe ntimwakintwara."

Yemeje ko gutwara iki gikombe ari ubutumwa ku ikipe ya APR FC bagomba guhura nayo ku wa Gatanu mu mukino ufungura shampiyona umwaka w’imikino wa 2019-2020.

Bakame ni umwe mu bakinnyi bafashije ikipe kwegukana iki gikombe akuramo penaliti 2 za Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top