Siporo

Asinah yariye karungu aha gasopo Bruce Melody ashinja ubuhemu

Asinah yariye karungu aha gasopo Bruce Melody ashinja ubuhemu

Umuhanzikazi Asinah Erra, yarakaye yibutsa Bruce Melody ko ashobora kumubona mu yindi sura, ni nyuma yo kumenya ko yasibye ijwi rye mu ndirimbo bakoranye.

Asinah na Bruce Melody ubu ntibavuga rumwe nyuma y’uko Asianh amenye ko Bruce Melody yamuciye inyuma agakora amashusho y’indirimbo bakoranye wenyine, ndetse n’ijwi rye akarisiba.

Ni indirimbo yakozwe na Runtinz Badder wo muri Nigeria ari nawe wahishuriye Asinah ko amajwi ye muri iyi ndirimbo yasabwe kuyasiba.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Asinah yashyizeho amagambo yihanangiriza Bruce Melody amubwira ko niyibeshya agasibamo ijwi rye azahita ubona ikibi kimurimo.

Yagize ati"sindimo gusobanukirwa ikibazo aba bahanzi bafite, kuki mufata umwanya wanyu tukajya muri studio tugakora indirimo igihe cyo kuyisohora mukankuramo? Icyitonderwa… Wowe Bruce Melody niwibeshya ugakuramo amajwi yanjye mu ndirimbo dufitanye uzabona ikibi kiri muri njye.”

Asinah yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ari indirimbo ye yayishyuye kugira ngo ayigemo, bityo ko niba ashaka kumukuramo agomba kumusibuza ibyo yayitanzeho byose.

Bivugwa ko amashusho y’iyi ndirimbo Bruce Melody yayafatiye muri Tanzania muri Nzeri 2019 ubwo yari yajyanye na Asinah ariko akaza kumwibeta agakora aya mashusho wenyine undi atabizi.

Asinah yabwiye Bruce Melody ko ashobora kuba atazi ikibi kimurimo
Ubwo bari muri studio bakora iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top