AS Kigali yegukanye igikombe gisumbi ikindi mu gihugu ’Super Cup’ nyuma yo gutsinda Rayon Sports kuri penaliti 3-1 nyuma y’uko amakipe yari yanganyije ibitego 2-2
Ni umukino watangiye saa 15:00’ kuri Stade Amahoro i Remera. Aya makipe akaba yahuriye ku mukino wa Super Cup nyuma y’uko Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino wa 2018-2019, mu gihe AS Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2019.
Ni umukino watangiye ubona amakipe yombi arimo kugenda akina neza ariko agenda yubaka uburyo bw’igitego.
Ubusatirizi bwa AS Kigali wabonaga ko burimo kugenda bukubaganya ubwugarizi bwa Rayon Sports yari yahisemo gukinisha ba myugariro 3, Saidi, Rugwiro na Hussein.
Gusa n’ubusatirizi bwa Rayon Sports bwatanze akazi ku bwugarizi bwa AS Kigali ariko umunyezamu Bakame wahoze akinira iyi kipe abyitwaramo neza.
Uku kugenda basatarina byaje gutanga igitego ku ruhande rwa Rayon Sports ku munota wa 29 ku mupira Radu yahinduye imbere y’izamu maze BishiraLatif agiye kuwukuraho ahita awuboneza mu rushundura.
Iki gitego cyatumye AS Kigali ugaruka mu mukino maze irasatira ku munota wa 31 Ssentongo Farouk yishyurira AS Kigali ku mupira wahinduwe na Christian, Saidi yawukuraho ukazamuka ari bwo Ssentongo yawufunze agahita awushyira mu izamu.
Nyuma y’iminota 4 gusa, AS Kigali yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Allogho Mba Martel kuri koruneri yari itewe na Haruna Niyonzima. Igice cya mbere cyarangiye ari 2-1.
Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka havamo Oumar Sidibe hinjiramo Commodore, ku munota wa 55 Jules Umimwengu aha umwanya Mugisha Gilbert ni nako ku munota wa 75 bakoze impinduka za nyuma havamo Habimana Hussein hinjiramo Bizimana Yannick.
Ku munota wa 63 AS Kigali yakoze impinduka hinjiramo Cyitegetse havamo Mba Martel, ku munota wa 84 Kalisa Rachid yahaye umwanya Nova Bayama maze ku munota wa 90 Fosso Raymond asimbura Ssentongo.
Igice cya kabiri ntabwo cyari kibereye ijisho kuko AS Kigali yagabanyije umuvuduko ishaka kurinda ibitego yatsinze ari nako yatinzaga umukino.
Ibi byatumye umukino wa Rayon Sports upfa ndetse ndetse no kubona igitego cyo kwishyura maze ku munota wa nyuma Rutanga Eric yishyura igitego n’umutwe ku mupira wari uhinduwe na Mugisha Gilbert. Umukino warangiye ari 2-2.
Byahise biba ngombwa ko bifashisha penaliti. Rayon Sports yahushije iya mbere ya Sarpong, Herve arayinjiza, Yannick Bizimana arayihusha, na Mugisha Gilbert arayihusha.
Ku ruhande rwa AS Kigali, Tity arayinjiza, Haruna arayinjiza, Djijia arayihusha mu gihe Fosso na we yayinjije ziba 3-1.
Dore 11 amakipe yombi yifashishije
Rayon Sports: Kimenyi Yves, Rugwiro Herve, Iragire Saidi, Habimana Hussein, Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric, Oumar Sidibe, Nshimiyimana Amran, Iranzi Jean Claude, Jules Ulimwengu na Michael Sarpong
AS Kigali:Ndayishimiye Eric Bakame, Benedata Janvier, Ishimwe Christian, Bishira Latif, Songayingabo Shaffy, Ntamuhanga Tumaini Tity, Kalisa Rachid, Nsabimana Eric Zidane, Haruna Niyonzima, Ssentongo Farouk na Allongho Mba Martel
)
Ibitekerezo