AS Kigali inganyije na Gasogi United igitego kimwe kuri kimwe mu mukino w’umunsi wa 14.
Wari umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona umwaka w’imikino wa 2019-2020, AS Kigali yari yakiriyemo Gasogi United kuri Stade Regional Nyamirambo.
Ikipe ya AS Kigali yagiye gukina uyu mukino itari mu bihe byayo byiza, ni nyuma yo kugenda itakaza imikino imwe n’imwe aho yari ifite amanota 13 iri ku mwanya wa 11, yari yagaruye kapiteni wayo utarakinnye umukino wa Gicumbi kubera amakarita y’imihondo.
Gasogi United yari ku mwanya wa 9 n’amanota 17, yari yagaruye myugariro Tresor waherukaga gukina umukino w’umunsi wa 1 aho yaje kugirira ikibazo cy’imvune.
AS Kigali yatangiye umukino isatira cyane Gasogi United, wabonaga umukino urimo gukinirwa cyane mu kibuga cya Gasogi United, ariko nta mahirwe AS Kigali yigeze ibona akomeye.
Ku munota wa 10 w’umukino Gasogi United yaje kubona amahirwe akomeye cyane nyuma y’uko Bosco yisanze asigaranye n’umunyezamu Bakame ariko yajya kumuroba akawumukura ku kirenge.
Ku munota wa 20 AS Kigali yabonye amahirwe ku mupira Nova Bayama yazamukanye akinjira mu rubuga rw’amahina rwa Gasogi ariko yatanga umupira ubwugarizi bugahita buwukuraho.
Bosco yongeye gutungura Bakame ku munota wa 33 ku mupira ubwugarizi bwa AS Kigali bwari bunaniwe gukuraho ariko Bakame yari yakurikiranye ahita awukuraho.
Ku munota wa 35, nyuma yo kutumvikana neza ku bwugarizi bwa AS Kigali, Bosco yabibye umugono maze acunga uko Bakame yasohotse ahita amuroba igitego cya mbere kiba kigiyemo.
Ku munota wa 40, Eric yakoze impinduka havamo Nova Bayama hinjirimo rutahizamu Ibrahim.
Ku munota wa 44 nyuma gusa nabashaka kurwana bakanacirana, Heron Scarla wa Gasogi United na Benedata Janvier wa AS Kigali bahise bahabwa ikarita itukura basohoka mu kibuga.
Ku munota wa 45 Ibrahim yishyuriye AS Kigali ku mupira wari uhinduwe na Rusheshangoga Michel. Igice cya mbere kirangira ari 1-1.
AS Kigali yihariye iminota myinshi y’igice cya kabiri aho yagiye irema uburyo bwinshi bw’ibitego.
N’ubwo yagiye ibona amahirwe menshi ariko ba rutahizamu barimo Essombe, Ibrahim ntibabashije kubyaza umusaruro amahirwe babonye. Umukino warangiye ari 1-1.
Dore indi mikino y’umunsi wa 14 yabaye n’iteganyijwe ku munsi w’ejo
Tariki ya 14 Ukuboza 2019
Gasogi United 1-1 AS Kigali (Stade de Kigali, 15h00)
Heroes FC 0-1 APR FC (Stade Bugesera, 15h00)
Gicumbi FC 1-2 Bugesera FC (Stade Mumena)
Tariki ya 15 Ukuboza 2019
Rayon Sports FC vs Mukura VS (Stade de Kigali, 15h00)
Musanze FC vs Etincelles FC (Stade Ubworoherane, 15h00)
SC Kiyovu vs Police FC (Stade Mumena, 15h00)
Sunrise FC vs Marines FC (Stade Nyagatare, 15h00)
Espoir FC vs AS Muhanga (Stade Rusizi, 15h00)

Ibitekerezo