Siporo

AS Kigali irifuza umutoza w’umunya-Argentine

AS Kigali irifuza umutoza w’umunya-Argentine

Ikipe y’abanyamujyi ya AS Kigali, yatangiye ibiganiro n’umutoza ukomoka muri Argentine watoje ikipe ya AFC Leopards, Rodolfo Zapata, ngo abe yaza gusimbura Eric Nshimiyimana uri ku gitutu cy’uko ashobora kwirukanwa isaha n’isaha kubera umusaruro mubi.

Eric Nshimiyimana ari ku gitutu cy’uko ashobora kwirukanwa mu ikipe ya AS Kigali nyuma y’umusaruro utari mwiza akomeje kugenda abona, mu mikino 9 ya shampiyona amaze gutsindamo umukino umwe gusa, anganya 5 atsindwa 3, ubu ari ku mwanya wa 14 mu makipe 16.

Uyu mutoza ashobora kwirukanwa isaha n’isaha dore ko yari yahawe umukino w’umunsi wa 9 yahuyemo na Kiyovu Sports, yari yabwiwe ko n’awutsindwa ahita yirukanwa, amakipe yombi yaje kugwa miswi y’ubusa ku busa.

Mu minsi ishize nibwo hari amakuru avuga y’uko iyi kipe iri mu biganiro na Andreas wigeze gutoza APR FC, gusa ISIMBI yamenye ko uyu mugabo ashobora kuzaza muri iyi kipe agahabwa izindi nshingano zitari ugutoza, ashobora kugirwa umuyobozi wa tekinike.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI cyahawe n’umwe mu bayobozi bw’iyi kipe, ni uko ubu iyi kipe yatangiye ibiganiro mu ibanga na Rodolfo Zapata wahoze atoza ikipe ya AFC Leopards muri Kenya.

Akomeza avuga ko ibiganiro n’uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Argentine birimo kugenda neza nta kibazo, gusa ngo ntibarumvikana ku mafaranga iyi kipe igomba igomba kuzajya imwishyura.

Yirinze kuvuga aya mafaranga gusa ngo uyu mugabo arimo kubaka amafaranga menshi, bakamushakira imodoka yo kugendamo ndetse n’inzu yo kubamo igihe azaba atoza iyi kipe.

Rodolfo Zapata yatoje ikipe ya AFC Leopards hagati ya Gicurasi n’Ukwakira 2018, aza kuhava yirukanywe kubera umusaruro mubi aho yahise ajya muri Botswana mu ikipe ya Township Rollers akayihesha igikombe gusa ntiyamwongera amasezerano, ubu nta kazi afite.

Zapata ashobora kugirwa umutoza wa AS Kigali
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • manirabona
    Ku wa 26-11-2019

    NIMUREKE KWANGIZA IMISORO YA BANYARWANDA MUREBE ISUKU NU MUTEKANO MUBIVEMO IBYU MUPIRA UBU MURASHAKA KUMUKURAHO 1/10/NAWE AMAFARANGA MWANGIZA ERIC MWAMUGARUYE MUSINZIRIYE .MURAKOZE

  • safari j bsco
    Ku wa 26-11-2019

    Apr ikubitwe ibigo 2-1

IZASOMWE CYANE

To Top