Siporo

AS Kigali inyagiriwe i Nyamirambo na Police FC, umutoza Eric Nshimiyimana ajya mu mazi abira

AS Kigali inyagiriwe i Nyamirambo na Police FC, umutoza Eric Nshimiyimana ajya mu mazi abira

Ibitego bitatu bya Ndayishimiye Antoine Dominique bifashije Police FC kunyagira AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 7 ndetse ihita ifata umwanya wa mbere, umutoza Eric Nshimiyimana ajya mu mazi abira.

Nyuma yo gutandukana n’ubuyobozi burimo perezida n’umunyamabanga beguye ku mpamvu zabo bwite, AS Kigali yagiye gukina itari mu bihe byiza nyuma yo kugira amanota 7 kuri 18 mu mikino itandatu ya shampiyona yari itambutse.

AS Kigali yari yagaruye Michel Rusheshangoga utarakinnye imikino iheruka kubera ikibazo cy’imvune.

Umukino watangiye ubona ko AS Kigali irimo gusatira ndetse mu minota 10 ya mbere yari hejuru ariko kwinjirana ubwugarizi bwa Police FC birabagora.

Nyuma y’iyi minota, Police FC yatangiye kurusha AS Kigali cyane maze ku munota wa 12, Ndayishimiye Antoine Dominique abonera Police FC igitego cya mbere n’umutwe ku mupira wari uhinduwe imbere y’izamu na Lule.

Police FC yakomeje gustatira ishaka ibindi bitego maze ku munota wa 26 Dominique yongera kunyeganyeza inshundura nyuma y’ubwumvikane buke hagati ya Bishira na Bate Shamiru.

Police FC nta gahunda yo kugarira yari ifite yakomeje gusatira maze ku munota wa 34’ Savio yahinduye umupira imbere y’izamu bananirwa kuwukuraho, Dominique ahita asunikira umupira mu rushundura biba bibaye 3.

AS Kigali yakomeje kureba uburyo yishyura ibi bitego ariko kumenera mu bwugarizi bwa Police FC biranga.

Wabonaga abakinnyi bakina hagati ba AS Kigali nka Zidane na Rachid barushijwe imbaraga na na Lule na Ngendahimana. Igice cya mbere cyarangiye ari 3-0.

Mu gice cya kabiri n’ubwo AS Kigali yageragezaga gushaka uburyo yishyura ibi bitego ntabwo byayihiriye kuko nta mahirwe menshi yigeze abona, na Police FC nayo yagabanyije gusatira itangira kurinda ibyo yatsinze, maze umukino urangira ari 3-0.

AS Kigali yakoze impinduka, Christian Ishimwe aha umwanya Mukonya, Farouk awuha Nova Bayama.

Mico Justin ku ruhande rwa Police FC awuha Ntirushwa Aime, Dominique awuha Songa Isai mu gihe Uwimbabazi Jean Paul yasimbuye Savio.

Gutsinda uyu mukino Police FC yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 15, Mukura VS ifite 14, APR FC ifite 13.

Gutsindwa uyu mukino bikaba byashyize igitutu ku mutoza Eric Nshimiyimana, ni nyuma yo gutsindwa imikino 2 akanganya 4 agatsinda umwe. Bivugwa n’ubwo ubuyobozi bwa AS Kigali bwatandukanye na perezida ndetse n’umunyamabanga na Eric ari mu bo batekereza gutandukana nawe.

Dore imikino y’umunsi wa 7 yabaye n’iteganyijwe ejo

Bugesera 5-4 AS Muhanga
Sunrise FC 2-1 Gicumbi FC
Etincelles 0-1 Marines
AS Kigali 0-3 Police FC

Ku cyumweru tariki ya 3 Ugushyingo 2019

Musanze FC vs Rayon Sports (Ubworoherane, 15:00’)
APR FC vs Mukura VS (Stade de Kigali, 15:00’)

Espoir FC vs Gasogi United (Rusizi, 15:00’)

Kiyovu Sports vs Heroes FC (Mumena Stadium, 15:00’)

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top