Siporo

APR yagaruye babiri mu rugo, REG isinyisha bane (AMAFOTO)

APR yagaruye babiri mu rugo, REG isinyisha bane (AMAFOTO)

Nyuma y’uko ikipe ya APR WBBC isinyishije 2 mu bakinnyi bahoze bayikinira, REG WBBC yasinyishije abakinnyi 4 bavuye muri The Hoops bagomba kuyifasha muri sampiyona.

Nyuma yo gutwarwa igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize, ku ikubitiro APR WBBC yasinyishije Kantore Sandra benshi bita Do Me wakiniraga REG WBBC yabatwaye igikombe bamugarura mu rugo, yanagaruye kandi Umuhoza Akimana Marthe wakiniraga IPRC Kigali.

REG WBBC na yo yagiye ku isoko igura abakinnyi 4 bose bavuye mu ikipe ya The Hoops Rwanda.

REG WBBC yahereye kuri kizigenza Micomyiza Rosine bakunda kwita Cisse, Rutagengwa Nadine, Mwizerwa Faustine na Ramura Munezero bose bari abakinnyi ngenderwaho muri iyi kipe The Hoops Rwanda.

Nyuma yo kumusinyisha, Micomyiza Rosine yagizwe kapiteni wungirije, ni mu gihe kapiteni ari Sandrine Mushikiwabo aho yasimbuye Aisha Issa Kabange.

Do Me yagarutse muri APR WBBC
Akimana Marthe na we yagarutse muri APR WBBC
Rutagengwa Nadine Kendra wakiniraga The Hoops yerekeje muri REG WBBC
Mwizerwa Faustine yerekeje muri REG WBBC
Ramura Munezero na we yerekeje muri REG WBBC
Kizigenza Cisse yerekeje muri REG WBBC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top