APR VC yabaye ikipe ya mbere yo mu Rwanda yazezerewe mu mikino Nyafurika
APR VC yasezerewe mu mikino Nyafurika ya CAVB Men’s Club Championship itabashije kugera muri 1/4, ni nyuma yo gutsindwa na FUS Rabat yo muri Maroc amaseti 3-1.
Nyuma yo kugera muri 1/8 cy’iyi mikino irimo kubera mu Rwanda, APR VC yatomboye FUS Rabat yo muri Maroc bakaba bakinnye ku wa Gatatu muri Kigali Arena.
FUS Rabat ikaba yatsinze iseti ya mbere ku manota 25-23.
Iseti ya kabiri wabonaga abakinnyi ba APR VC bari hasi cyane nka Achul James, Yves Mutabazi kongeraho na Paul Akan byari birimo kubagora.
Umutoza wa APR VC yakomeje guhatiriza yanga kubasimbuza, aza kwibuka ibitereko yasheshe iseti yamaze kugenda azanamo Mugisha Elvis asimbura Akan na Tyson mu mwanya wa Achul James gusa n’ubundi batsinzwe amanota 25-18.
Abasore ba APR VC barimo Tyson wiyongereye mu bari mu kibuga nka Akan Paul na Yves Mutabazi bari bagarutse mu mukino, Samuel Niyodushima, bafashije APR VC gutsinda iyi seti ku manota 25-22 ni mu gihe APR yatsinzwe iya kane ku manota 25-21 maze Fus Rabat ikatisha itike ya 1/4 ku maseti 3-1.
APR VC nyuma yo gutsindwa ikaba igomba guhatanira umwanya 9 kugera ku wa 16.
Andi makipe ahagarariye u Rwanda, REG VC yageze muri 1/4 itsinze Sports-S yo muri Uganda amaseti 3-0 (25-18, 25-17 na 25-20). Muri 1/4 izahura Kenya Ports Authority yo muri Kenya.
Kepler VC ikaba yakatishije itike itsinze General Service Unit amaseti 3-1 ikazahura na Police VC yatsinze Nigeria Customs amaseti 3-0.
Undi mukino wa 1/4 ukaba uzahuza Al Ahly yo mu Misiri na FUS Rabat yo muri Maroc ni mu gihe Port Autonome de Douala (PAD) yo muri Cameroun izahura na Petrojet yo mu Misiri.

Ibitekerezo