Siporo

APR FC yumvikanye n’umunyezamu w’umunyamahanga

APR FC yumvikanye n’umunyezamu w’umunyamahanga

APR FC yamaze kumvikana n’umunyezamu ukomoka muri Mozambique, Ernan Alberto Siluane wakiniraga Black Bulls y’iwabo.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Mozambique birimo Lance, byanditse ko nyuma y’umukino ikipe ye yatsinzemo Chingale de Tete, yasezeye bagenzi be ababwira ko batazakomezanya we yabonye ikipe nshya.

Amakuru avuga ko yamaze kumvikana na APR FC kuyikinira imyaka ibiri iri imbere akaba aje gufasha iyi kipe kwitwara neza ku ruhando rwa Afurika.

Ernan Alberto Siluane asanzwe ari n’umunyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu ya Mozambique aho yakinnye n’igikombe cya Afurika giheruka kubera muri Maroc.

Uyu munyezamu w’imyaka 27 yakiniye amakipe atandukanye nka Clube Ferroviário de Maputo, UD Songo na Black Bulls batwaranye n’igikombe cya Shampiyona cya 2024.

Ernan Alberto Siluane yamaze kumvikana na APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top