Siporo

APR FC yatsinze Kiyovu Sports mu rubanza

APR FC yatsinze Kiyovu Sports mu rubanza

APR FC yatsinze Kiyovu Sports mu rubanza yari yayirezemo gusinyisha umukinnyi Nsanzimfura Keddy kandi agifitiye Kiyovu Sports amasezerano.

Tariki ya 19 Nyakanga 2020 ni bwo APR FC yerekanye Nsanzimfura Keddy nk’umukinnyi mushya yaguze avuye muri Kiyovu Sports.

Kiyovu Sports yahise yandikira FERWAFA irega APR FC ko yasinyishije umukinnyi ukibafitiye amasezerano bo batabizi. Ikindi bavugaga ko APR FC ivuga ko Keddy yakuriye muri La Jeunesse kandi nyamara yarakuriye muri Kiyovu Sports kuko yayigezemo afite imyaka 8 muri 2011 azanywe n’ababyeyi be.

Ku ruhande rwa APR FC bo bavugaga ko impamvu basinyishije uyu mukinnyi Kiyovu Sports itabizi bavuganye na La Jeunesse yakuriyemo kandi amasezerano bavuga afitanye na Kiyovu Sports arimo icyuho kuko atagira igihe yatangiriye n’igihe azarangirira, bari bamusinyishije imyaka 5(muri 2019) kandi umukinnyi ukiri muto atemerewe gusinyira ikipe nkuru imyaka irenze 3 nk’uko amategeko ya FIFA abivuga.

Uyu munsi nibwo urubanza rwabaye ku cyicaro gikuru cya FERWAFA, nyuma yo kumva impande zombi basanze hari ingingo nyinshi zigonga Kiyovu Sports bityo umukinnyi yegurirwa APR FC.

Basanze amwe mu makosa Kiyovu Sports yakoze hari ukuba Keddy yarisinyiye ku masezerano(ayo y’imyaka 5 yasinye muri 2019), kandi amategeko atibimwemerera kuko yari atarageza imyaka 18, yagombaga kuba yarasinywe n’ababyeyi be.

Mu masezerano bavuga ya 2011 bagiranye n’ababyeyi be bamuzana mu bato ba Kiyovu Sports, bigaragara ko ari papa we wasinye kandi se yitabye Imana muri 2008.

Nsanzimfura Keddy yari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yitabiriye imikino yo gushaka Igikombe cya Afurika cya 2019, yabereye muri Tanzania mu 2018.

Umwaka ushize wa 2019 yari yasinye imyaka 5
Ubu ni umukinnyi wa APR FC byemewe n'amategeko
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Dushimimana Rubeni
    Ku wa 14-10-2020

    Ndanezerewecyane kubakomite iriho murirayon irigukemura ibibazobyabakinnyi

IZASOMWE CYANE

To Top