APR FC yatangaje igihe yahagaritse Sugira ushinjwa amakosa agera kuri 5
Ikipe ya APR FC yafashe umwanzuro wo guhagarika Sugira Ernest igihe kingana n’amezi abiri adakina bitewe n’amakosa agera kuri 5 ashinjwa.
Ku munsi wo ku wa Kabiri nibwo inkuru yamenyekanye ko Sugira Ernest yahagaritswe n’ubuyoozi bwa APR FC bitewe n’imyitwarire idahwitse yagaragaje.
Nta gihe runaka bari bavuze bamuhagaritse, uretse ko bavugaga ko ari bumenyeshwe ibihano yagenewe, kugeza ku munsi w’ejo hashize yandika ibaruwa isaba imbabazi yari ataramenyeshwa ibihano yagenewe.
Uyu munsi nibwo yashyikirijwe ibaruwa imuhagarika igihe cy’amezi 2, akaba ashinjwa amakosa agera kuri 5.
Ikosa rya mbere: Ku mukino AS Kigali yakiriyemo APR FC tariki ya 04 Ukwakira 2019 wabereye kuri Stade ya Kigali, ubwo abandi bakinnyi bajyaga gufata amabwiriza ku mutoza wa APR FC we ngo yahisemo kujya ku batoza b’indi kipe bahanganye ibyo akaba yarabikoze inshuro zirenze ebyiri.
Ikosa rya kabiri: Muri uwo mukino wabahuje na AS Kigali hari aho umutoza yamuhamagaye amuha amabwiriza, aho kumwereka ko yabyumvise kandi uri bubikore ngo yahise amwiyama ukoresheje ikiganza cye.
Ikosa rya gatatu: Andi makosa akomeye ni ibyo yavugiye mu itangazamakuru, yerekana ko adashaka gukorera mu mitoreze y’umutoza mukuru wa APR FC.
Ikosa rya kane: Yavugiye mu itangazamakuru ko APR RC nk’ikipe ufitiye amasezerano kandi ubwayo ikaba yubahiriza ayo masezerano ko kugeza ubu atarayiyumvamo.
Ikosa rya gatanu: Amagambo y’urucantege abwira bagenzi bawe iyo bari mu kibuga mu gihe cy’umukino.
Bakomeza bavuga ko n’ubwo yakoze ayo makosa yose atigeze anandika asaba imbabazi, bityo akaba yahanishijwe amezi 2 adakinira APR FC ndetse atanayitorezamo.
Sugira kandi yabwiwe ko umushahara we wagabanutseho 30% kugeza ibihano birangiye kandi akaba agomba kwitoreza mu bato b’iyi kipe muri iki gihe cy’amezi 2, atabikora bakazamufatira ibindi bihano birenzeho.
Ibaruwa yandikiwe Sugira Ernest
)
Ibitekerezo
Ahigereje Telesphore
Ku wa 25-10-2019Ibihano byafatiwe Sugira, mbona Ari ukumubangamira no kumubikamo ubwoba Kuko ntibamushaka pe, wakwibaza impamvu afite endurance muri equipe nationale ariko yagera muri club ye bikanga, ni ukuvuga ko atayibonamo kubera ba mumaltraita I thing. APR FC yagombye kumulealisinga agashaka Indi equipe aho kumudindiza bamusubiza mu bwana.Thx
Bariyanga Jean Pierre
Ku wa 24-10-2019Mubyukuri ntago twanenga icyemezo cyubuyobozi bwa APR ark ntanubwo bikwiyeko umunu yajya avuga ukuri ngo abizire bigezaha gewe kubwanjye ndumva Sugira ababajwe bikabije kd ukurikije ibyashinjwa bigaragazako ntabugome afitiye Ekipe, Ahubwo barebenezako nuwomutoza ko arishyashya.
munyampundu anastase
Ku wa 24-10-2019Andika Igitekerezo Hano ibyasugira nibyo guhantwa ikibazo nuko azakina mwikipe yigihugu kd yarafite umusaruro