Nyuma yo kudashimishwa n’ibyo uyu musore yatangaje mu itangazamakuru, ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwatangaje ko bwamaze kumufatira ibihano azamenyeshwa vuba.
Nyuma yo kudakinishwa umukino w’umunsi wa 2 n’uwa 3 wa shampiyona ikipe ye yatsinzemo Bugesera na Etincelles kubera umutoza atishimiye umusaruro we, yatangaje ko impamvu adatanga umusaruro biterwa n’uburyo umutoza amukinishamo.
Yagize ati"Urebye muri APR FC umutoza ansaba ko nakina ntaha izamu ariko nkagaruka ngafasha umukinnyi wo hagati imbere y’abugarira b’ikipe duhanganye, mu gihe mu Mavubi nsabwa kubuza amahwemo ba myugariro nishakira ibitego.”
Nyuma yo gufasha Amavubi gusezerera Ethiopia Amavubi akabona itike ya CHAN 2020, Sugira yongeye kubazwa iki kibazo yanga kugira byinshi agitangazaho bitewe n’uko ngo ubuyobozi bw’ikipe ye butabifashe neza.
Gusa abajijwe impamvu akunda gutsinda mu ikipe y’igihugu bitandukanye na APR FC akinira, avuga ko ari ho yisanga cyane kurusha mu ikipe y’igihugu.
Yagize ati"Ikipe y’Igihugu n’ikipe isanzwe ni ibintu bibiri bitandukanye. Buri muntu agira aho yisanga, ni ko navuga. Niba ari ugukunda igihugu bindimo cyane nk’uko mu kirango cy’igihugu birimo, ntabwo babimpora. Nkunda ikipe y’igihugu, ni nayo nisangamo cyane. Nta kundi nyine ubwo n’ahandi bizagenda biza."
Ibi byose nibyo ikipe ya APR FC yagendeyeho ifatira ibihano uyu musore azamenyeshwa nk’uko ISIMBI ibikesha umuvugizi w’iyi kipe, Kazungu Claver.
Yagize ati"Nyuma y’uko Sugira atitwaye neza mu kibuga mu buryo bunogeye umutoza wa APR FC agahitamo kutamukoresha mu mikino 2 ya Shampiyona iheruka ya Bugesera FC na Etincelles FC, we akabwira itangazamakuru ko akinishwa yugarira muri APR FC ari yo mpamvu adatanga umusaruro kandi atari byo kuko umupira twese turawureba mu mwanya akina muri APR FC."
Yakomeje agira ati"Yongeye kuvuga ko atisanga muri APR FC ikipe ya mufashe yirukanywe muri AS Vita Club, ikipe yamuvuje inshuro 2 mu gihugu no hanze amaze kuvunika kandi igakomeza kumuhemba adakina mu gihe cy’imyaka 2. Kubera iyo myitwarire mibi yagaragaje ikipe ya APR FC yamufatiye ibihano buzamenyeshwa."
Ku bihano uyu musore yafatiwe, Kazungu Claver yabwiye ISIMBI ko yahagaritswe kugeza igihe kitazwi.
Sugira Ernest afatiwe ibi bihano mu gihe ari i Rubavu n’ikipe ya APR FC bagiye gukina umukino wa shampiyona na Marines FC.
Sugira Ernest yinjiye muri APR FC mu mpeshyi ya 2017 nyuma yo gutandukana na AS Vita Club yo muri DR Congo.

Ibitekerezo
Nkundimana
Ku wa 22-10-2019Aha intama ngo yararebye irunama.
Sugira niyihangane nyine yarisanzuye arenga akarongo.
Egooo ruhago yacuuu
Nihitiraga!!!
Nkundimana
Ku wa 22-10-2019Aha intama ngo yararebye irunama.
Sugira niyihangane nyine yarisanzuye arenga akarongo.
Egooo ruhago yacuuu
Nihitiraga!!!
Joseph
Ku wa 22-10-2019Amakipe nahe ubwisenzure abacyinnyi gutangaza icyirikumutima wabo
Joseph
Ku wa 22-10-2019Amakipe nahe ubwisenzure abacyinnyi gutangaza icyirikumutima wabo
Joseph
Ku wa 22-10-2019Amakipe nahe ubwisenzure abacyinnyi gutangaza icyirikumutima wabo
Koko
Ku wa 22-10-2019Ariko yavuzw ujuri numva gufatirwa ibihano ari uguhonyora uburenganzira bwe.Kumuhana ni ukwihemukira kuko muzamukenera ahubwo mushatse mwaba muretse kubitangaza,kuko ari gusubira mubihe bye byiza.Cyangwa mumute abandi bitiragurire zahabu.
Koko
Ku wa 22-10-2019Ariko yavuzw ujuri numva gufatirwa ibihano ari uguhonyora uburenganzira bwe.Kumuhana ni ukwihemukira kuko muzamukenera ahubwo mushatse mwaba muretse kubitangaza,kuko ari gusubira mubihe bye byiza.Cyangwa mumute abandi bitiragurire zahabu.