Nyuma y’uko ikipe ya APR FC itandukanye n’uwari umutoza wungirije wa yo Nabyl Bekraoui, yamaze kubona umusimbura we ari we Pablo Morchon.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2020 ni bwo iyi kipe yemeje ko yamaze gutandukana n’umutoza wungirije wa yo, Nabyl Bekraoui wari usoje amasezerano.
Ku munsi wo ku wa Gatatu ni bwo uyu mutoza yageze mu Rwanda ndetse biteganyijwe ko ku munsi wo ku wa Mbere tariki ya 17 Kanama 2020 ari bwo azerekanwa.
Umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver muri studio za Radio10 yemeje aya makuru ndetse avuga ko nta gihindutse ku wa Mbere azerekwa itangazamakuru.
Pablo Morchón ni umutoza w’imyaka 48 w’umunya-Argentine. Uyu mugabo kandi afite ubwenegihugu bwa Espagne, yatoje amakipe nka Anderlecht, Boca Junior n’andi.
Pablo Morchón umutoza mushya wungirije wa APR FC

Ibitekerezo
Alexis
Ku wa 20-08-2020Nibyiza ko Apr yacu ikomeje kwiyubak,izan,abatoza binararibonye kuk,icyo ducyeneye nibikombe kandi bakajyerajyeza banasohoka bakajya bitwaraneza murakoza APR oyeeeeee!
Emmy
Ku wa 16-08-2020APR FC Niba ishaka kuba equipe ikomeye nigure abakinnyi bari kurwego rwabatoza bazana naho rwox ntizigera iba igihangange nkuko babyifuza niyo bazana mornho bizagorana badahinduye politic yo gukinish abenegihugu gusa