Siporo

APR FC irakina na Marines FC idafite ba myugariro bayo bakomeye

APR FC irakina na Marines FC idafite ba myugariro bayo bakomeye

Ikipe ya APR FC, ikipe y’ingabo z’igihugu ubu irabarizwa mu karere ka Rubavu aho yagiye gukina na Marines FC umukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona, akaba ari umukino igiye gukina idafite ba myugariro bayo 2 Ange na Prince kubera imvune.

Aba basore basanzwe bifashishwa mu mutima w’ubwugarizi bose bagize ikibazo ku mukino ufungura shampiyona bakinnyemo na AS Kigali.

Ange Mutsinzi niwe wabanje kugira ikibazo agonganye na Sugira Ernest bose barimo bakiza izamu ahita ata ubwenge, kuva icyo ntabwo abanganga baramwemerera kugira undi mukino akina, gusa akora imyitozo. Amakuru avuga ko ubu ameze neza noneho nyuma y’umukino wa Marines FC ikurikiyeho yazayikina.

Buregeya Prince yinjiye mu kibuga amusimbura, nawe yahise agira imvune y’akagombambari (ankle), we nta n’ubwo aratangira imyitozo n’abandi, iyo akoze akorera ku ruhande.

Uretse aba bakinnyi abandi bose barahari ndetse yanagaruye Sugira Ernest nyuma yo kutifashishwa ku mikino 2 iheruka, nta gihindutse uyu munsi arabanza mu kibuga.

Kugeza uyu munsi APR FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 7 inganya na Rayon Sports, urutonde ruyobowe na Mukura VS n’amanota 8, gusa yo imaze gukina imikino 4.

Mutsinzi ange yatangiye imyitozo ariko ntaremererwa kugira umukino akina
Buregeya aba akurikirana imyitozo hanze y'ikibuga
APR FC yasuye Marines FC kuri stade Umuganda

Dore imikino y’umunsi wa 4 iteganyijwe n’iyarangiye

Ku Cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2019

Heroes FC 2-1 AS Muhanga
Sunrise FC 4-1 Espoir FC
Musanze Fc 1-1 SC Kiyovu
Gicumbi FC 1-3 Mukura VS

Ku wa Kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2019

Rayon Sports FC vs Bugesera FC (Stade de Kigali, 18h00)
Gasogi United vs Police FC (Mumena Stadium, 15h00)
Marines FC vs APR FC (Stade Umuganda, 15h00)

Ku wa Gatatu tariki ya 22 Ukwakira 2019

Etincelles FC vs AS Kigali (Stade Umuganda, 15h00)

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top