Nyuma yo kugera mu Rwanda, Mutsinzi Ange Jimmy yatangiye imyitozo yitegura imikino 2 yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 izakina mu kwezi gutaha.
Amavubi yatangiye umwiherero ku wa Kabiri w’iki cyumweru i Nyamata ni mu gihe imyitozo yatangiye ku munsi w’ejo.
Mutsinzi Ange Jimmy ukinira ikipe ya CD Trofense muri Portugal yageze mu Rwanda ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu, yatangiye imyitozo uyu munsi ku wa Kane.
Ange na Djihad wari umaze iminsi mu Rwanda nibo bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bamaze kuhagera, Nirisarike Salomon, Manzi Thierry na Imanishimwe Emmanuel bo bazagera mu Rwanda ku munsi w’ejo ku wa Gatanu, Meddie Kagere azagera mu Rwanda tariki ya 29 Gicurasi 2022 ni mu gihe Rafael York azahurira n’abandi muri Afurika y’Epfo tariki ya 30 Gicurasi.
Amavubi afite imikino 2 uwa Mozambique muri Afurika y’Epfo tariki ya 2 Kamena ndetse n’uwa Senegal tariki ya 7 Kamena mu Rwanda i Huye.

Ibitekerezo
Jean Marie vianney ntitenguha
Ku wa 27-05-2022Amavubi tuyirinyuma
Azabikora
Jean Marie vianney ntitenguha
Ku wa 27-05-2022Amavubi tuyirinyuma
Azabikora