Siporo

Amerika ni amahirwe ku bakinnyi ba ruhago mu Rwanda? Undi na we yerekejeyo

Amerika ni amahirwe ku bakinnyi ba ruhago mu Rwanda? Undi na we yerekejeyo

Amakuru avuga ko Iranzi Jean Claude uri ku mpera z’amasezerano ye muri Rayon Sports, na we yafashe rutimikerere yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika guturayo.

Uyu mugabo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nyuma yo kubona visa, yahise afata urikingo rwa COVID-19 ndetse na Yellow Fever rumwemerera kurira indege.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki ya 29 Gicurasi 2022 yafashe rutimikerere yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni mu gihe umuryango we uzamusangayo.

Muri Amerika bisa nk’aho hahiriye bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda basoje umupira, ni nyuma ya Serugaba Eric, Ngomirakiza Hegman, Michel Rusheshangoga, Nzarora Marcel n’abandi.

Gusa hari n’ibivugwa ko yagiye atashye ubukwe ariko nabwo nta gahunda afite yo kugaruka mu Rwanda.

Iranzi Jean Claude akaba yari ku mpera z’amasezerano ye muri Rayon Sports, ndetse bivugwa ko iyi kipe itazamwongerera amasezerano.

Iranzi Jean Claude yerekeje muri Amerika
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top