Ibitego bya Sugira Ernest, Niyonzima Olivier Seif na Jacques bafashije u Rwanda gutsinda Togo 3-2 ruhita rugera muri 1/4 cya CHAN 2020.
Wari umunsi wa nyuma w’itsinda C muri CHAN 2020 irimo ibera muri Cameroun, imikino 2 yabanje u Rwanda rwanganyije na Uganda na Togo ubusa ku busa.
Amavubi yagiye gukina uyu mukino usoza itsinda abizi neza ko gutsindwa cyangwa kunganya ari buhite asezererwa mu irushanwa.
Nta kindi abasore b’Amavubi basabwaga uretse gutsinda.
Umutoza Mashami Vincent nta mpinduka nini yari yakoze ku bakinnyi babanje mu kibuga ugereranyije n’ababanjemo imikino ibiri iheruka uretse Byiringiro Lague wari wajemo abandi bose nibo babanjemo ku mukino wa Uganda na Maroc.
Amavubi yatangiye umukino asatira cyane ubona ko ashaka igitego hakiri kare, ku munota wa 2 Savio yazamukanye umupira ahindura imbere y’izamu Muhadjiri ateye mu izamu umunyezamu arawufata.
Ku munota wa 7 Amavubi yakoze impinduka zitateguwe havamo Manzi Thierry wagize ikibazo mu gatuza hinjiramo Emery Bayisenge.
U Rwanda rwabonye kufura ku munota wa 9 ku ikosa ryari rikorewe Muhadjiri, ryahanwe na Savio wateye umupira mwiza ariko Seif ashyizeho umutwe unyura hejuru y’izamu.
Amekoudi wa Togo ku munota wa 12 yagerageje ishoti rikomeye ariko umupira unyura hejuru y’izamu rya Kwizera Olivier.
Amavubi yari yakomeje gushyira igitutu kuri Togo, ku munota wa 19 Lague yinjiranye ubwugarizi bwa Togo acenga batatu atanga umupira ku kirenge cya Jacques Tuyisenge agiye gushyira mu izamu umupira unyura hejuru yaryo.
Mangwende ku munota wa 25 yateye ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu awukuramo habura usongamo.
Byiringiro Lague wari wazonze cyane Togo, yagerageje ishoti ku munota wa 31 umunyezamu awukuramo Kalisa Rashid ananirwa kuwusubizamo.
Nyuma y’ubwumvikane buke hagati ya Emery na Mangwende, Nane yatsindiye Togo igitego cya mbere.
Amavubi yabonye kufura ku munota wa 45 ku ikosa ryakorewe Byiringiro Lague, ikosa ryahanwe na Emery Bayisenge wateretse umupira ku mutwe wa Seif wahise atsindira Amavubi igitego cya mbere. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-1.
Ku munota wa 56 Amavubi yakoze impinduka za kabiri Martin Twizeyimana asimbura Kalisa Rashid.
Ku munota wa 59 Togo yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Akoro.
Kuri uyu munota Amavubi nayo yahise yishyura iki gitego gitsinzwe na Jacques Tuyisenge n’umutwe ku mupira wari uhinduwe na Omborenga Fitina.
Ku munota wa 60 Sugira Ernest yasimbuye Nshuti Dominique Savio.
Izi mpinduka zagize akamaro kuko ku munota wa 66 Sugira Ernest yatsindiye Amavubi igitego cya gatatu ku mupira yari ahawe na Twizeyimana Martin Fabrice.
Togo yasatiriye cyane ashaka kwishyura iki gitego ndetse abona amahirwe ariko ubwugarizi bw’u Rwanda n’umunyezamu Olivier Kwizera bitwara neza.
Umukino warangiye ari 3 by’Amavubi kuri 2 bya Togo maze agera muri 1/4. Yazamutse ari aya kabiri mu itsinda.
Undi mukino wo mu itsinda C Maroc yatsinze Uganda 5-2. Amavubi yazamutse ari aya kabiri mu itsinda n’amanota 5, Maroc ya mbere ifite 7. Togo yasezerewe ifite 3 mu gihe Uganda yatahanye 1.
11 Mashami Vincent yabanje mu kibuga
Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Niyonzima Olivier Seif, Kalisa Rashid, Nshuti Dominique Savio, Byiringiro Lague, Hakizimana Muhadjiri na Jacques Tuyisenge

Ibitekerezo
Nkundimana olivier
Ku wa 30-01-2021Turabashyigikiye kd muzitwaraneza kuberimana
Bahati
Ku wa 27-01-2021Mbajyekwishimira ubwitange bwabo nakindi gisigaye nuko bakumvako umukino ugikomeje nibirare it not now.crg!