Mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, Amavubi y’u Rwanda agomba gutangira uru rugendo akina imikino yo mu itsinda F muri Kamena 2021 ahura na Mali, Kenya na Uganda.
Muri Mutarama 2020, nibwo muri Afurika habaye tombora yo gushyira ibihugu mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, yasize u Rwanda ruri mu itsinda E aho ruri kumwe na Kenya, Uganda na Mali.
U Rwanda rwageze muri iki cyiciro cyo kujya mu matsinda nyuma yo gusezerera Seychelles mu ijonjora ry’ibanze iyitsinze ku giteranyo cy’ibitego 10-0, ibitego 3 muri Seychelles ndetse n’ibitego 7 i Kigali.
Ubu uko amakipe azahura muri iri jonjora byamaze kumenyekana aho hagati y’itariki 5 na 8 Kamena Mali izakira u Rwanda, hagati ya tariki 11-14 Kamena, Amavubi azakira Kenya, tariki ya 1-4 Nzeri yakire Uganda, tariki 5-7 Nzeri asure Uganda, tariki ya 6-9 Ukwakira Amavubi azakira Mali mu gihe tariki ya 10-12 Ukwakira azasoza uru rugendo asura Kenya.
Nyuma y’imikino y’amatsinda, hazazamuka ikipe yabaye iya mbere mu itsinda maze abe amakipe 10, aya makipe nayo azatomborana hagati yayo, amakipe 5 azatsinda ni yo azabona itike y’igikombe cy’Isi cya 2022.

Ibitekerezo