Siporo

Amavubi atsindiwe muri Mozambique

Amavubi atsindiwe muri Mozambique

Amavubi ntiyahiriwe n’umukino ufungura itsinda mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika aho yatsindiwe muri Mozambique ibitego 2-0.

Wari umukino wa mbere Amavubi yakinaga mu gushaka itike yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, muri iri tsinda F Cameron yaraye inganyije na Cape Verde 0-0.

Ni umukino Mozambique yatangiye irusha Amavubi guhera ku munota wa mbere, basatiraga cyane ariko ubwugarizi bw’Amavubi bubanza kubyitwaramo neza.

Akagozi kaje gucika ku munota wa 25 ubwo Mozambique yabonaga penaliti kumupira Rwatubyaye yari amaze gukorera mu rubuga rw’amahina, yaje kwinjizwa neza na Edson Andre.

Ku munota wa 27 Stelio Ernesto yatsinze igitego cya kabiri.

Amavubi yakomeje gushaka uko yakwishyura ndetse anakora impunduka havamo Kevin Muhire hinjiramo Niyonzima Olivier Sefu ku munota wa 43, ariko igice cya mbere kirangira ari 2-0.

Mu gice cya kabiri Amavubi yagerageje gushaka uburyo yishyura ibi bitego, Mashami Vincent akora n’izindi mpinduka havamo Hakizimana Muhadjiri hinjiramo Sibomana Patrick Papy.

Izi mpinduka ntacyo zafashije Amavubi kuko umukino warangiye ari 2-0.

Amavubi nyuma yo gustindwa uyu mukino akaba agiye guhita agaruka mu Rwanda aho aho azagera mu Rwanda ku wa Gatandatu, ku Cyumweru ikaba izakina na Cameron mu mukino nawo wo mu itsinda F.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top