Siporo

Amavubi asoje imyitozo ya nyuma, 11 bashobora kuzabanzamo ku mukino wa Ethiopia

Amavubi asoje imyitozo ya nyuma, 11 bashobora kuzabanzamo ku mukino wa Ethiopia

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda isoje imyitozo ya nyuma yitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya CHAN 2020 kizabera muri Cameron.

Ni imyitozo yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu kuri stade Regional Nyamirambo.

Ni imyitozo umutoza Mashami Vincent yibanze mu myitozo iri tekinike, abakinnyi bahererekanya, bagenda barema uburyo bw’ibitego.

Bafashe n’umwanya batera imipira y’imiterekano ndetse na penaliti kuko Mashami akeka ko bashobora kuzakiranurwa na penaliti.

Uyu mukino uteganyijwe ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ukwakira 2019 kuri Stade Regional Nyamirambo saa 15:30’.

Umukino ubanza Amavubi yatsinze igitego 1-0, akaba asabwa kunganya gusa mu mukino wo kwishyura agahita abona itike ya CHAN.

Iyi myitozo kandi ikaba yaciye amarenga y’abakinnyi 11 bashobora kuzabanzamo ku mukino w’ejo aho Iranzi ndetse na Savio bahabwaga amahirwe yo kubanzamo bisa nk’aho batazabanza mu kibuga.

Dore 11 bashobora kuzabanzamo

Umunyezamu: Kimenyi Yves

Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Manzi Thierry na Nsabimana Aimable

Abakina hagati: Niyonzima Olivier Sefu, Nshimiyimana Amran, Nsabimana Eric Zidane, Haruna Niyonzima

Ba rutahizamu: Sugira Ernest na Manishimwe Djabel

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Jados
    Ku wa 18-10-2019

    Amavubi tuyari inyuma

  • Jados
    Ku wa 18-10-2019

    Amavubi tuyari inyuma

IZASOMWE CYANE

To Top