Sugira Ernest, rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, avuga ko nta kintu gikomeye cyahindutse mu ikipe y’igihugu gituma barimo gutsinda, gusa ngo kugaruka kwa Haruna muri iyi kipe byahinduye byinshi kuko ni umukinnyi ubafasha cyane.
Bitewe n’ibihe yarimo bitari byoroshye, yaba mu ikipe ye ya Simba SC yakiniraga, ukongeraho n’imvune yagize yatumye asubira inyuma mu mikinire ye, Haruna Niyonzima byageze aho atifashishwa mu mikino y’ikipe y’igihugu, cyane cyane imikino u Rwanda rwaburiyemo itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019 ubwo rwasozaga ku mwanya wa nyuma mu itsinda rwari kumwe na Cote d’Ivoire, Guinea na Centre Afrique.
Nyuma yo kubura itike y’igikombe cy’Afurika, ubu imikino ibaye 6 Amavubi adatsindwa, benshi bakibaza icyahindutse cyane ko abakinnyi n’umutoza ari babandi ntacyahindutse.
Sugira Ernest avuga ko nta kintu cyahindutse cyane ariko ngo kuba muri iyi minsi bafite Haruna Niyonzima akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ari ikintu cyiza kuko ngo ni umukinnyi ubafasha muri byinshi, yaba mu kibuga ndetse no hanze yacyo.
Yagize ati"nta kintu kinini cyahindutse mu ikipe y’igihugu. Ariko kuba dufite Haruna mu ikipe ni ibintu byiza cyane, ni umukinnyi udufasha niyo atajya mu kibuga ngo akine ariko kuba ahari kumwe natwe biradufasha. Turafashanya niyo ikosa ribaye tugerageza kuziba icyuho cya mugenzi wacu ukoze ikosa kugira ngo tubashe gushakira intsinzi hamwe."
Yemeje ko umwuka ari mwiza mu ikipe y’igihugu ndetse ko bagiye gukomeza kwitwara neza bashakire intsinzi hamwe kuko abashyize hamwe nta kibananira, ngo bazaruhuka bahesheje Amavubi itike ya CAN 2021.

Ibitekerezo