Umukino wa gishuti wahuzaga Amavubi y’u Rwanda na Taifa Stars ya Tanzania kuri stade Regional Nyamirambo warangiye amakipe yombi aguye miswi y’ubusa ku busa.
Wari umukino wa gishuti amakipe yombi yakinnye yitegura imikino yo kwishyura yo gushaka itike ya CHAN 2020, u Rwanda ruzakiramo Ethiopia mu mpera z’iki cyumweru, ni mu gihe Tanzania yo yitegura Sudani.
Uretse Kagere Meddie na Jacques Tuyisenge, abandi bakinnyi bose b’u Rwanda ni abakina imbere mu gihugu.
Ni umukino Amavubi y’u Rwanda yihariye igice cya mbere, yagiye asatira cyane ariko ubusatirizi bw’u Rwanda bwariho Kagere na Jacques bagorwa no kwinjiza imipira mu rushundura bagiye bahabwa Haruna Niyonzima wagoye cyane Tanzania mu gice cya mbere.
Tanzania nta mahirwe yigeze ibona mu gice cya mbere kuko ubwugarizi bwa Herve na Thierry ntibwize butuma ubusatirizi bwa Taifa Stars buhumeka. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.
Amavubi yatangiranye impinduka igice cya kabiri, Nshimiyimana Amran wabonaga atari mu mukino neza, yahaye umwanya Kalisa Rachid.
Ku munota wa 53 Djabel yagiye mu kibuga asimbuye Jacques wasaga n’uwagize akabazo k’imvune.
Mu minota ya mbere y’igice cya kabiri, Tanzania yasatiriye Amavubi cyane ariko kubona igitego biranga.
Amavubi nta mahirwe menshi yabonye uretse nk’amashoti abiri akomeye irya Haruna na Mangwende ariko umunyezamu Kaseja akawukuramo.
Ku munota wa 77, Kagere yahaye umwanya Sugira Ernest. Uyu musore ku munota wa 85 yakoze akazi gakomeye kaba kavuyemo igitego nyuma y’umupira yacomekewe na Haruna, akiruka akanacenga ubwugarizi bwa Tanzania agahindura umupira imbere y’izamu ariko Djabel yawutera ugakubita umutambiko w’izamu.
Ku munota wa 90 Haruna Niyonzima yahaye umwanya Nshuti Dominique Savio. Umukino warangiye ari 0-0.

Ibitekerezo