Siporo

Amashimwe ya Patient Bizimana wibarutse imfura n’umugore we

Amashimwe ya Patient Bizimana wibarutse imfura n’umugore we

Umuryango w’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana n’umugore we bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko bibarutse imfura yabo.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Patient Bizimana yavuze ko we n’umugore we Gentille baheruka gukora ubukwe bibarutse imfura yabo y’umuhungu muri iki gitondo cyo ku wa 23 Nzeri 2022.

Yashimiye Imana kuba ibahaye uyu mwana w’umuhungu ndetse ikaba ibagiriye ubuntu bwo kuba ababyeyi.

Ati "Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye, umuryango wanjye na Gentille turashimana Imana cyane ku bw’umwana w’umuhungu iduhaye kandi ikaba itugiriye ubuntu bwo kuba mu muryango mugari w’ababyeyi! Ihabwe icyubahiro."

Bibarutse imfura yabo nyuma y’uko ku wa 20 Ukuboza 2021 ari bwo Patient Bizimana n’umugore we basezeranye imbere y’Imana, umuhango wabereye muri Evangelical Restoration Church i Masoro.

Patient Bizimana n'umugore we bibarutse imfura yabo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top