Siporo

Amarangamutima ya Lewis Hamilton watunguwe n’Ingangi mu Birunga (AMAFOTO)

Amarangamutima ya Lewis Hamilton watunguwe n’Ingangi mu Birunga (AMAFOTO)

Lewis Hamilton umukinnyi w’Umwongereza mu gusiganwa mu modoka muri Formula 1, avuga ko ishusho y’Ingagi mu Birunga yiboneye itazapfa kumuva mu mutwe.

Ejo hashize tariki ya 11 Kanama 2022 nibwo yari mu Rwanda muri pariki y’Ibirunga aho yasuye Ingangi.

Ni umugabo watunguwe cyane n’uburyo izi Ngangi zibayeho ndetse avuga ko ishusho ya zo itazamuva mu mutwe.

Ati "ahandi hantu ha kabiri nahagaze ni mu Rwanda, aho twazamutse ikirunga kureba Ingagi aho ubusanzwe ziba. Byari birenze ibitekerezo. Zari zituje kandi ni nziza. Kuzegera ni ishusho ntazigera nibagirwa."

Yakomeje ashimira uburyo yakiriwemo ndetse n’uko u Rwanda rukora ibishoboka byose ngo rwite ku Ngagi.

Lewis Hamilton uheruka guhabwa ishimwe n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II kubera kwegukana shampiyona y’Isi yo gusiganwa mu modoka ya Formula 1 inshuro 7, ari mu biruhuko ku mugabane wa Afurika, uretse mu Rwanda yanageze muri Namibia, Kenya nk’uko yagiye abisangiza abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze.

Lewis Hamilton yishimiye ibihe yagiriye muri pariki y'Ibirunga yagiye kureba Ingagi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top