AMAGARE: Abakinnyi 4 b’abanyarwanda bahagurutse mu Rwanda berekeza mu Bufaransa
Abakinnyi bane b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare ’Team Rwanda’, baraye bahagurutse mu Rwanda berekeza bu Bufaransa gukina Tour de Vendée izaba mu mpera z’icyumweru gitaha.
Abakinnyi 4 baraye bahagurutse mu Rwanda ni; Mugisha Samuel, Munyaneza Didier, Manizabayo Eric na Nzafashwanayo Jean Claude bakaba bahurirayo na Mugisha Moise n’Uwizeye Jean Claude bazafatanya muri iri siganwa.
Bahagurutse mu Rwanda saa 20:00’ z’ejo hashize ku wa Kabairi tariki ya 1 Ukwakira 2019.
Iri siganwa rya Tour de Vendée rizabera mu Bufaransa tariki ya 6 Ukwakira 2019. Ni isiganwa rikinwa umunsi umwe aho rizaba riba ku nshuro ya 48, abasiganwa basiganwa urugendo rungana na KM 199,5.
Tour de Vendée 2019 izitabirwa n’amakipe 17 harimo abiri ari mu cyiciro cyo ku rwego rw’Isi ’World Tour’ ari yo AG2R La Mondiale yo mu Bufaransa na Groupama FD nayo yo mu Bufaransa.

Ibitekerezo