AMAFOTO: Rayon Sports yerekeje Nyagatare, shampiyona irakomeza APR FC yakira AS Muhanga
Ikipe ya Rayon Sports yahagurutse i Kigali yerekeza mu karere ka Nyagatare aho igiye gukina umukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona na Sunrise FC uzaba ku munsi w’ejo saa 15:00.
Mbere yo guhaguruka i Kigali Rayon Sports yasangiye ibya mu gitondo na perezida w’iyi kipe, Munyakazi Sadate, aho yabashimiye uburyo bitwaye mu mikino yatambutse ariko abasaba no gutsinda umukino w’ejo.
Yagize ati " Mbashimiye uko mumaze iminsi mwitwara mu kibuga ariko intego twihaye ni ukwegukana buri manota atatu. Nari naje ngo dusangire, mbashimire uko muri kwitwara, ariko nabatume amanota 3 kuri iriya Stade bise ’Gologota’. Ibindi muzabimbaze nanjye kandi ntimuzangaya."
Rayon Sports ikaba igiye gukina uyu mukino iri ku mwanya 2 n’amanota 10 inganya na APR FC ya mbere ariko yo ikaba izigamye ibitego 4 mu gihe Rayon Sports ari 3.
Uyu mukino uzabera ku kibuga gishaya cy’akarere ka Nyagatare abafana bamaze kwita Golgotha Stadium, saa 15:00’.
Ubwo ku munsi w’ejo Rayon Sports izaba yasuye Sunrise, APR FC yo izaba itegereje kumenya ibizava muri uyu mukino niba yamburwa umwanya wa mbere kuko yo izakina ku Cyumweru.
Ku munsi wo ku Cyumweru izakira ikipe ya AS Muhanga kuri Stade Regional i Nyamirambo.
Gusa imikino y’umunsi wa 5 iratangira uyu munsi aho Police FC yakira Heroes, yatsinda igahita ifata umwanya wa 1. Kiyovu Sports irakira Gicumbi mu gihe Espoir FC yakira Musanze FC.
Dore imikino y’umunsi wa 5 iteganyijwe
Ku wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2019
Police FC vs Heroes FC (Stade de Kigali, 15h00)
SC Kiyovu vs Gicumbi FC (Mumena Stadium, 15h00)
Espoir FC vs Musanze FC (Stade Huye, 15h00)
Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2019
Mukura VS vs Gasogi United (Stade Huye, 15h00)
Bugesera FC vs Etincelles FC (Stade Bugesera, 15h00)
AS Kigali vs Marines FC (Stade de Kigali, 15h00)
Sunrise FC vs Rayon Sports FC (Stade Nyagatare, 15h00)
Ku Cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2019
APR FC vs AS Muhanga (Stade de Kigali, 15h00)
Dore uko urutonde ruhagaze nyuma y’umunsi wa 4

Ibitekerezo
TWAGIRIMANA Camarade Elise
Ku wa 25-10-2019Murakaza neza hano iburasirazuba kd ndashimira cyane ababasore bacu uburyo bakomeje kwitwara neza baduha itsinzi byumihariko NIZEYIMANA Mirafa ndetse na MUGISHA jirbert bakomereze aho, ejo cg ejo bundi bizatunezeza bahamagawe mu mavubi.