Siporo

AMAFOTO: Rayon Sports yerekanye abakinnyi bashya, Sadate avuga ko Robertinho afite akazi gakomeye

AMAFOTO: Rayon Sports yerekanye abakinnyi bashya, Sadate avuga ko Robertinho afite akazi gakomeye

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’umuganura, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasangiye n’abakinnyi bunerekana abakinnyi bose bashya yaguze bazifashishwa mu mwaka w’imikino wa 2019-2020, perezida w’iyi kipe aboneraho kubwira umutoza ko afite akazi gakomeye ko gutoranya 11 bazajya babanza mu kibuga.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Kanama, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasangiye n’abakinnyi b’iyi kipe mu rwego rwo kwizihiza umuganura.

Muri ibi birori byitabiriwe na bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports, ubuyobozi bwerekanye abakinnyi bashya iyi kipe yaguze izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2019-2020, iboneraho gushimira abakinnyi batakiri kumwe bayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka ushize(nta n’umwe wahagaragaye).

Rutantga Eric kapiteni wa Rayon Sports yijeje ubuyobozi kubageza muri 1/4 cya ChampionsLeague

Komite icyuye igihe ya Rayon Sports nayo ikaba yashimiwe ku kazi gakomeye yakoreye iyi kipe, kuko ngo hari byinshi yanyuzemo bikomeye kugira ngo yegukane igikombe cya shampiyona.

Mu ijambo rye perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yongeye gushimangira ko baguze abakinnyi benshi kandi beza, akaba abona batoza bazahura n’akazi gakomeye.

Yagize ati”Aba bakinnyi bose naberetse ni abahanga ku myanya yabo, njya ngirira impuhwe abatoza uburyo ki bazajya babasha gupanga aba bakinnyi, njya nibaza uburyo umutoza w’abanyezamu azajya abasha guhitamo hagati ya Kimenyi umunyezamu mwiza w’igihugu na Mazimpaka waduhesheje shampiyona ishize.”

Rugwiro Herve umukinnyi mushya werekanywe

Yakomeje kandi avuga ko ari akazi gakomeye ku mutoza Robertinho ukunze kuvuga ko buri gihe aba afite ikipe nshya, ubu noneho ngo nta rwitazo kuko afite abakinnyi benshi kandi bakomeye.

Yagize ati”Nibaza Robertinho ukunda kuvuga ko buri gihe aba arimo agerageza kurema ikipe nshya bitewe n’uko abakinnyi baba basohoka mu ikipe icyo azavuga, ubu noneho dufite abakinnyi beza bo ku rwego rw’igihugu. Umutoza(Robertinho) nshuti yanjye, ndakwiginze ita kuri iyi kipe neza, iyi niyo Rayon Sports ifite abakinnyi beza muzo namenye zose, ni kazi kawe ndabizi ko katanoroshye.”

Sadate yavuze ko kandi nka komite y’ikipe ndetse n’abafana bazaba inyuma y’ikipe aho izaba iri hose ndetse n’ibishoboka byose bazabikora.

Kimenyi Yves yavuze ko ari umurayon wukuri

Yemeje ko kandi ikipe izajya ihemba hagati y’itariki 25 na 31 za buri kwezi n’ubwo ngo hari abavuze ko bitazashoboka ariko we akaba yizeye ko bizakunda, aha yanaboneyeho gusaba abafana kuba hafi y’ikipe no buryo bw’amikoro kuko kugira ngo ikipe ibeho ibakeneye, bityo ko nabo bagomba kugira icyo batanga kandi ku gihe.

Munyakazi Sadate, yibukije abakinnyi n’abatoza ko n’ubwo bazakora ibyo byose ariko nabo hari icyo basabwa, kwegukana ibikombe bikinirwa mu Rwanda, mu mikino nyafurika ya CAF Champions League bazitabira, byibuze bakagera muri ¼.

Iranzi Jean Claude wahoze muri APR FC na we yerekanywe

Sarpong na Irambona Eric nabo bari muri uyu muhango

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • CLEMENT
    Ku wa 21-09-2020

    reyons port yaba ifite ngambaki kugirango abakinnyi badakomeza kuducika umusubirizo?

  • HAKIZIMANA Noel
    Ku wa 5-07-2020

    Andika Igitekerezo Hano icyo nabwira abareyo ibyo bavugango basinyishije manase nabandi ntarondoye twebwe nka APR niduhura tuzayica

  • Narcisse
    Ku wa 6-08-2019

    Dushaka ubwuzuzanye,muri comite.Buriwese akore icyo ashinzwe,mugihe cye.Hanyuma abakinnyi tubone kubabaza umusaruro.

  • Narcisse
    Ku wa 6-08-2019

    Dushaka ubwuzuzanye,muri comite.Buriwese akore icyo ashinzwe,mugihe cye.Hanyuma abakinnyi tubone kubabaza umusaruro.

  • Richard Nabana
    Ku wa 4-08-2019

    Amakuru Muduha Nimeza, Ariko Mukosore Imyandikire, Wagirango Ibihekane Byakuweho

  • Richard Nabana
    Ku wa 4-08-2019

    Amakuru Muduha Nimeza, Ariko Mukosore Imyandikire, Wagirango Ibihekane Byakuweho

IZASOMWE CYANE

To Top