Siporo

AMAFOTO: Marines FC ihuye n’uruva gusenya, inyagiwe na Rayon Sports amatara yaka

AMAFOTO: Marines FC ihuye n’uruva gusenya, inyagiwe na Rayon Sports amatara yaka

Rayon Sports inyagiriye Marines FC kuri Satde Regional i Nyamirambo amatara yaka ibitego 6-1, ihita ifata umwanya wa 4 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Rayon Sports yagiye kwakira Marines FC iri mu bihe bibi aho mu mikino 3 iheruka yari itarabona amanota 3 yuzuye.

Umukino watangiye Rayon Sports ubona irimo ishaka ibitego ku kabi na keza, isatira Marines FC yakiniraga ku itara itamenyereye.

Rayon Sports yagiye ibona amahirwe menshi ariko ubwugarizi bwa Marines FC bubanza kwihagararaho.

Rayon Sports yihariye umukino wose kuva ku munota wa 18 ubwo Rutanga Eric yafunguraga amazamu kuri kufura.

Nyuma y’iminota ibiri, Iranzi Jean Claude nyuma y’ubwumvikane buke hagati ya ba myugariro ba Marines, yabatse umupira ahita atsinda igitego cya 2.

Ku munota wa 27, Iranzi Jean Claude yongeye guhagurutsa abafana ubwo yatsindiraga Rayon Sports igitego cya gatatu ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Abasore ba Rayon Sports barimo Mugisha Gilbert, Bizimana Yannick bagiye bahusha ibitego byabazwe ku mipira akenshi yatakazwaga n’ubwugarizi bwa Marines FC.

Mbere y’uko amakipe ajya kuruhuka ku munota wa 45, Mugenzi Bienvenue yatsindiye Marines igitego n’umutwe kuri koruneri yari itewe na Muzerwa Amini wari winjiye mu kibuga asimbuye Nishimwe Blaise. Muri iki gice cya mbere kandi Ishimwe Fiston yasimbuye Nsengiyumva Irishad.

Nk’igice cya mbere, Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isatira cyane maze ku munota wa 56 Mugisha Gilbert yatsindiye Rayon Sports igitego cya 4.

Ku munota wa 61 Iragire Saidi yaboneye Rayon Sports igitego cya 5 ku mupira yari ahawe na Runanira Amzah, wahuraga n’ikipe yamureze.

Ku munota wa 74, Rayon Sports yakoze impinduka havamo Commodore na Iragire Saidi hinjiramo Maxime na Habimana Hussein ni nako nyuma Sidibe yahaye umwanya Ciiza Hussein Mugabo.

Ku munota wa 79, Rayon Sports yabonye igitego cya 6 cyatsinzwe na Omar Sidibe ku mupira Iranzi Jean Claude yateye mu izamu umunyezamu Patrick akawukuramo ugasanga aho Sidibe ahagaze agahita atsinda igitego. Umukino urangira ari 6-1.

Gutsinda uyu mukino Rayon Sports ikaba yahise ifata umwanya wa 4 n’amanota 15, Police FC iyoboye urutonde n’amanota 18, Mukura VS, APR FC zikagira 17.

11 ba Rayon Sports babanjemo
11 ba Marines babanje mu kibuga
Bizimana Yannick yagoye Marines n'ubwo nta gitego yatsinze

Dore uko imikino y’umunsi wa 8 yose yarangiye

Ku wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo 2019

Gasogi United 4-2 Sunrise FC (Stade de Kigali, 13h00)
Police FC 2-1 Bugesera FC (Stade de Kigali, Stade de Kigali, 15h30)
AS Muhanga 1-0 Etincelles FC (Stade Muhanga, 15h00)
Gicumbi FC 0-3 Musanze FC (Stade Mumena, 15h00)

Ku wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2019

Heroes FC 2-3 Espoir FC (Stade Bugesera, 15h00)
Mukura VS 3-1 AS Kigali (Stade Huye, 15h00)
Rayon Sports FC 6-1 Marines FC (Stade de Kigali, 18h00)

Ku wa Gatanu tariki ya 8 Ugushyingo 2019

SC Kiyovu vs APR FC (Stade de Kigali)

Sidibe yagoye cyane Marines anatsinda igitego cya nyuma
Nizeyimana Mirafa amaze iminsi yitwara neza hagati mu kibuga
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cye

AMAFOTO: Umurerwa Delphin

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Donat
    Ku wa 7-11-2019

    Ibi nibyo dushaka.
    Komeza utsinde
    Ooo Rayonooooo

  • Donat
    Ku wa 7-11-2019

    Ibi nibyo dushaka.
    Komeza utsinde
    Ooo Rayonooooo

  • Donat
    Ku wa 7-11-2019

    Ibi nibyo dushaka.
    Komeza utsinde
    Ooo Rayonooooo

  • yassini
    Ku wa 7-11-2019

    Reyo murabona iburiki kugirango yojyere iduhe ibyishimo

IZASOMWE CYANE

To Top