AMAFOTO: Igitego cyo ku munota wa 2 gihesheje Algeria igikombe cy’Afurika nyuma y’imyaka 29
Nyuma y’imyaka 29, ikipe y’igihugu ya Algeria yegukanye igikombe cy’Afurika itsinze Senegal igitego kimwe ku busa ku mukino wa nyuma.
Igitego cya Baghdad Bounedjah wa Algeria umukino ugitangira ni cyo kibaye itandukaniro ku mpande zombi ndetse kinayihesha igikombe cy’Afurika.
Senegal yageze ku mukino wa nyuma isezereye Tunisia muri 1/2, Algeria ikaba yari yakuyemo Nigeria yaraye yegukanye umwanya wa 3 itsinze Tunisia 1-0.
Algeria yatangiranye imbaraga nyinshi cyane maze ku munota wa 2, Baghdad Bounedjah ayibonera igitego cya mbere ku ishoti yateye mu izamu maze Salif Sane agashaka kuwutangira ukamukubita ugahita werekeza mu izamu.
Senegal yahise itangira gusatira cyane, ndetse ikina neza ubona ko irusha Algeria, yanabonye amahirwe menshi ariko kuyabyaza umusaruro biba ikibazo igice cya mbere kirangira ari 1-0.
Kimwe n’igice cya kabiri, Senegal yagitangiye isatira cyane ari nako abasore ba Algeria bakomeza kugenda bakora amakosa menshi.
Ku munota wa 60, Guedioura ukina mu kibuga hagati ha Algeria yakoze umupira mu rubuga rw’amahina ariko penaliti banga kuyitanga.
Senegal yakomeje kotsa igitutu kinshi Algeria, irayisatira cyane, ibona amahirwe menshi ariko kureba mu izamu biranga iminota 90 irangira ari 1-0, Algeria iba yegukanye igikombe cy’Afurika.
Iki kikaba kibaye igikombe cya kabiri cy’Afurika iki gihugu kegukanye, ni nyuma y’uko baherukaga kugitwara mu 1990.

Ibitekerezo