Siporo

AMAFOTO: Ba bana bagaragaye bakina bambaye imifuka ya sima, bamaze guhabwa ubufasha bukomeye

AMAFOTO: Ba bana bagaragaye bakina bambaye imifuka ya sima, bamaze guhabwa ubufasha bukomeye

Mu cyumweru gishize ni bwo ku mbuga nkoranyamabaga hakwirakwiye ifoto y’abana bakiri bato, bifotoje nk’ikipe bambaye imifuka ya sima ya CIMERWA nk’umwambaro wo gukinana, kuri ubu uru ruganda rukora sima rwamaze kubafasha aho rwabahaye imipira yo kwambara n’ibindi bikoresho.

Ubundi aba bana ni abo mu Karere ka Rutsiro, mu murenge wa Kivumu. Ifoto yabamenyekanishije yafotowe bahagaze mu muhanda wa Kanyabihombo.

Aya makuru akigera kuri uru ruganda, rwahisemo kubafasha, aho rwamaze kubashyikiriza imipira yo kwambara bazajya bakinana ndetse n’imipira yo gukina.

Yves Bayingana ushinzwe imenyekanishabikorwa muri CIMERWA, yavuze ko urugendo rwo gufasha aba bana barutangiye.

Yagize ati"inkuru y’ubushake n’imbaraga zacu mu gufasha aba bana itangiye nonaha. Gake gake hazajyaho gahunda ihamye yo gufasha aba bana b’ibitangaza."

Nk’uko babyanditse binyuze kuri Twitter yabo, bavuze ko bazabaha ubundi bufasha, ngo ibi bakoze ni uko batashakaga kuza imbokoboko mu gihe bari baje kubashaka.

Bemeje kandi ko ubu bufasha babonye buzabafasha gukomeza kwerekana impano zabo no gukunda umupira w’amaguru ukaba wababyarira umusaruro.

Bakinaga bambaye imifuka ya sima
Nyuma yo guhabwa imyambaro mishya
Bahawe n'imipira yo gukina mishya
Bahawe imipira yo kujya bakinana bakajugunya ibikarito bya sima bambaraga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • DUSABIYAREMYE Jean Claude
    Ku wa 21-10-2019

    Iki gikorwa CIMERWA yacu twemera yakoze ni cyiza cyane, ariko nagira ngo mbanze nshimire uwagize igitekerezo cyiza cyo kwambika abana imifuka(areba kure pee). Gusa na none, mboneyeho akanya ko kubwira abaterankunga ko imyenda babahaye aho kuba iyo gukinana ari iyo kurimbana.

  • Bigirimana Jean Aime
    Ku wa 20-10-2019

    Iki gukora ni kiza rwose cemerwa yakoze, kandi naba bana nabo ntibahagararire aha bakomeze.

  • Bigirimana Jean Aime
    Ku wa 20-10-2019

    Iki gukora ni kiza rwose cemerwa yakoze, kandi naba bana nabo ntibahagararire aha bakomeze.

  • Nshuti
    Ku wa 20-10-2019

    Mwakoze cyane ariko byaba byiza cyane abobana bakorewe ikipe bagahabwa n’umutoza CIMERWA ikabakurikirana nkuko abobana biyemeje kubamamariza babikuye k’umutima.

  • nteturuye
    Ku wa 20-10-2019

    Nivyizagose bazoterimber ugworuganda gwagizenez nizindingandazibonereho kubafasha

  • nteturuye
    Ku wa 20-10-2019

    Nivyizagose bazoterimber ugworuganda gwagizenez nizindingandazibonereho kubafasha

IZASOMWE CYANE

To Top