Siporo

AMAFOTO: Amavubi yageze DR Congo, Sugira yakirwa nk’umwami

AMAFOTO: Amavubi yageze DR Congo, Sugira yakirwa nk’umwami

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, yageze mu gihugu cya DR Congo aho igiye gukina umukino wa gishuti n’iki gihugu mbere yo kwerekeza muri Ethiopia gukina umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma mu gushaka itike ya CHAN.

Amavubi yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe saa sita na 20 z’ijoro, yageze muri DR Congo mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri aho bahise bajya gucumbika kuri Royal Hotel.

Abakinnyi bakaba bahise bajya kuruhuka aho bari buze gukora imyitozo saa 18:30’ z’i Kigali ari nayo masaha umukino izaberaho.

Bakigera muri iki gihugu, rutahizamu Sugira Ernest wanyuze muri AS Vita Club bakaza gutandukana muri 2017, ahantu hose yanyuraga bashakaga kumwifotorezaho ubona ko ari umuntu wubashywe muri iki gihugu.

Amavubi kandi agiye gukina uyu mukino afite inkuru nziza y’uko kapiteni w’ikipe y’igihugu, Haruna Niyonzima yamaze kubona ibyangombwa na we ari mu basore bazifashishwa kuri uyu mukino.

Amavubi agiye gukina na Congo umukino wa gishuti uzaba ku munsi w’ejo saa 18:30’ kuri Stade ya Martyre, ni mu rwego rwo kwitegura umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma mu gushaka itike ya CHAN 2020 u Rwanda ruzakina na Ethiopia tariki ya 22 Nzeri 2019.

Biteganyijwe ko nyuma y’umukino uzaba ku munsi w’ejo, Amavubi azahita afata rutemikerere yerekeza i Addis Ababa muri Ethiopia aho uyu mukino uzabera.

Biteguye gutsinda imikino yose iri mbere
Sugira yegeze muri DR Congo buri wese yifuza kwifotozanya na we
Akanyamuneza kari kose mu maso y'abakinnyi
Mashami umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu
Buteera, Sefu na Zidane mu ndege
Muri hoteli bategereje guhabwa ibyumba
Sugira Ernest

AMAFOTO: Kanyamahanga Jean Claude

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top