Ally Niyonzima umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC, yaba yamaze gutandukana n’iyi kipe nyuma y’uko batumvikanye ku ngingo yo kongera amasezerano.
Uyu musore w’umunyarwanda yinjiye muri APR FC muri Gashyantare uyu mwaka, yari yayisinyiye amasezerano y’amezi atandatu.
Nyuma yo gusoza amasezerano ye, akaba yaratangiye ibiganiro n’iyi kipe kugira ngo harebewe uburyo yakongererwa amasezerano y’imyaka 2.
Amakuru agera ku kinyamakuru Isimbi, avuga ko impande zombi zananiwe kumvikana aho Ally yasabaga amafaranga ikipe ya APR FC ibona ko ari menshi.
Bivugwa ko Ally Niyonzima yasabaga iyi kipe y’ingabo z’igihugu miliyoni 18 ariko yo ikaba yamuhaga miliyoni 14.
Uyu musore rero akaba atabikozwaga kuko yavugaga ko hari abakinnyi APR FC yaguze barengeje ayo yabasabaga kandi ngo abona nta kintu na we bamurusha.
Uyu musore rero ubuyobozi bwa APR FC bukaba bwaraye bufashe umwanzuro wo gutandukana na we, bwanamuhaye urwandiko rumurekura (release letter), ndetse ngo yanaraye yambutse agiye i Burundi kureba umuryango we.
Umwe mu nshuti za hafi z’uyu musore, yabwiye Isimbi ko ku munsi w’ejo hashize yavuganye n’uyu musore amubwira ko atarimo kumvikana na APR FC, ariko ibyo gutandukana na APR FC byo ngo ntabyo yari azi kuko nta kintu Ally yabimbwiyeho.
Uyu musore kandi ntabwo yari mu mwiherero n’abandi bakinnyi muri IPRC ya Kigali aho barimo kwitegura imikino ya gisirikare izabera i Nairobi, gusa ibi ngo bikaba byaratewe n’uko yari afite imvune.
Ubwo twandikaga iyi nkuru twagerageje kuvugana na Ally ariko ntibyadukundira kuko nimero ye itari ku murongo.
Ally Niyonzima abaye umukinnyi wa 18 utandukanye na APR FC nyuma ya 16 basezerewe mu mpera Kamena na Nkinzingabo Fiston uherutse gusezererwa mu minsi ishize.
Yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC
)
Ibitekerezo