Akanyamuneza mu maso! Nyuma yo gusinyira ikipe yo mu Busuwusi, Lague yatangiye imyitozo muri APR FC(AMAFOTO)
Nyuma y’uko rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague akubutse mu Busuwusi aho yanamaze gusinyira ikipe yaho, yagarutse mu Rwanda ndetse yatangiye imyitozo mu ikipe ye ya APR FC bitegura shampiyona.
Tariki ya 8 Gicurasi 2021, nibwo Lague yahagurutse mu Rwanda yerekeza mu Busuwisi, akaba hari ku butumire bw’ikipe ya FC Zürich.
Uyu musore wagombaga kuba yaragiye muri Mata ariko akabanza kubura Visa, ikipe ya FC Zürich ishobora kuba yarabivuyemo ariko ntihite ibimenyesha APR FC, kuko ku munota wa nyuma ubwo bababwiraga ko uyu musore agiye guhaguruka babwiye APR FC ko bitakunda ko aza kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus muri iki gihugu n’ibindi.
Muri icyo gihe nibwo APR FC yahise yakira ubutumire bw’indi kipe yo muri iki gihugu n’ubundi ivuga ko yifuza uyu musore.
Iyi kipe yirinze gutangazwa, amakuru avuga ko ari iyo mu cyiciro cya 2 ndetse yagezeyo agahita atsinda igeragezwa ayisinyira imyaka 3.
Byiringiro Lague yagarutse mu Rwanda ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane yatangiye imyitozo na bagenzi bitegura imikino ya shampiyona iri ku Cyumweru.
AMAFOTO: APR FC
)
Ibitekerezo
Magnifique Xtop
Ku wa 23-05-2021Corrt kur Rag azabikor ndamwizey ko azager nahand hisumbuy ng prm lg cy ser A ,nahand Respect muhung
Magnifique Xtop
Ku wa 23-05-2021Corrt kur Rag azabikor ndamwizey ko azager nahand hisumbuy ng prm lg cy ser A ,nahand Respect muhung
jinja
Ku wa 21-05-2021ark mujye mureka guheza rubanda nubundi twari twiteze igaruka rye none c niba iyo kipe yarayisinyiye kuki agarutse gukora imyitozo mugikona