Agaciro CUP: Mukura VS y’abakinnyi 10 yegukanye igikombe itsinze Rayon Sports nayo y’abakinnyi 10
Ikipe ya Mukura Victory Sports ku nshuro ya mbere yegukanye igikombe cy’Agaciro itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma ibitego 2-1.
Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera uyu munsi saa 15:30’, ukaba watangiye amakipe yombi abakinnyi ari 10 nyuma y’uko buri kipe yabonye ikarita itukura, Ratanga Eric ku ruhande rwa Rayon Sports na Kigeme ku ruhande rwa Mukura VS.
Rayon Sports ifite ibikombe by’irushanwa ry’Agaciro 3, 2012, 2017 na 2018 yahuye ku mukino wa nyuma na Mukura VS idafite igikombe na kimwe cy’iri rushanwa.
Rayon Sports yatangiye igice cya mbere isatira cyane, yashyize igitutu gikomeye kuri Mukura VS ndetse igenda ibona koruneri nyinshi, ariko na none iyi kipe yagowe cyane no kwinjira mi rubuga rw’amahina rw’iyi kipe.
Police FC nayo yagiye igora cyane Rayon Sports harimo uburyo nka bubiri, Tuyishime Eric Congolais wakiniraga iyi kipe umwaka ushize, yinjiranye ba myugariro b’iyi kipe mu rubuga rw’amahina ariko kureba mu izamu biranga. Igice cya mbere kirangira ari 0-0.
Kayiranga Jean Baptiste yatangiye igice cya kabiri akora impinduka ebyiri, Iranzi Jean Claude na Ciiza Hussein hinjiramo Habimana Hussein na Jules Ulimwengu.
Abasore ba Mukura VS batangiranye imbaraga maze ku munota wa 50 babona igitego cya mbere gitsinzwe na Chukwudi Samuel kuri penaliti nyuma y’uko Iragire Saidi yakoze umupira rubuga rw’amahina ku mupira wari ushoswe na Tuyishime Eric Congolais.
Ku munota wa 55, Ndizeye Innocent uzwi nka Kigeme yazamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso, asiga Rutanga Eric, acenga Iragire Saidi yinjira mu bwugarizi ahita atsinda igitego cya kabiri.
Rayon Sports yaje kubona igitego cya mbere kuri penaliti ku munota wa 64 gitsinzwe na Michael Sarpong, ni nyuma y’uko Ngirimana yakoze umupira mu rubuga rw’amahina ku ishoti ryari ritewe na Habimana Hussein.
Ku munota wa 70, umusifuzi wo ku ruhande yasifuye koruneri ya Mukura Victory Sports, Rutanga Eric ntiyabyumva kimwe na we ahita ajya ku mutonganya amwegereye asa nushaka kumusunika maze umusifuzi wo hagati Uwikunda Samuel ahita amuha ikarita y’umutuku.
Ku munota wa 77 na Mukura VS yabonye ikarita itukura yahawe Ndizeye Innocent watsinze igitego cya mbere, ni nyuma yo kubona ikarita ya kabiri y’umuhondo.
Umukino waje kurangira ari 2-1, Mukura VS yegukana igikombe ityo na sheki ya miliyoni 3, mu gihe Rayon Sports ya kabiri ihabwa miliyoni n’igice mu gihe Police FC ya gatatu ihabwa ibihumbi 500.

Ibitekerezo