Adele yakomoje ku bihe bikomeye yanyuzemo mu mwaka yatandukaniyeho n’umugabo
Umuririmbyi ukomeye Adele wizihiza isabukuru y’imyaka 31 yavuze ko yagowe cyane n’uwo avuyemo ari na wo yatandukaniyemo n’umugabo bari bamaranye imyaka irindwi, yemeje ko yifuza kurangiza umwaka mushya yinjiyemo aryoherwa n’ubuzima ku giti cye.
Binyuze mu butumwa yashyize kuri Instagram, Adele yavuze ko yifuza gusiga imyaka ye 30 ishize inyuma agatangira bundi bushya.
Yagize ati “Nujuje imyaka 31, Imana Ishimwe, uwa 30 warangerageje cyane ariko ubu ndi gukora iyo bwabaga ngo mbashe kwisanga muri byose nemye.”
Adele yaherukaga gutandukana n’umugabo we witwa Simon Konechi banabyaranye umwana mu 2012 bakamwita Angelo.
Nubwo nta byinshi yabivuzeho muri ubwo butumwa, yabaye nk’ubikomozaho agira ati “Tutitaye ku gihe tumara hano mu buzima, buragorana mu bihe bimwe na bimwe.”
Yakomeje agira ati “Narahindutse cyane mu myaka ishize kandi ndacyahinduka ariko ntacyo bitwaye. Umwaka wa 31 ugiye kuba umwaka mugari kandi ngiye kuwubaho ndi njyenyine.”
Uyu muhanzi ufite igihembo cya Grammy yavuze ko bwa mbere agiye kumva Isi imuzengurutse akiyitaho we ubwe, abwira abafana be na bo kwiyitaho ku giti cyabo, bakabona ibibazengurutse hafi yabo kuko ari bwo buzima bw’ibanze no kwikunda birushijeho.
Adele mu butumwa bwe yanatanze integuza ya album ye ikurikira abakunzi b’ibihangano bye bategereje ari benshi, ashimangira ko izaba idasanzwe!
Adele na Simon baherutse gutandukana bari batangiye gukundana mu mpera za 2011, iby’urukundo rwabo babanje kubigira ibanga. Aba bombi bemereye itangazamakuru ko barushinze mu birori bya Grammy Awards ya 2017 mu ijambo Adele yavuze ashimira abamufashije.

Ibitekerezo