Siporo

Abakuru batahukanye umwanya wa 3, ingimbi zigera muri 1/4 zikosoye Côte d’Ivoire

Abakuru batahukanye umwanya wa 3, ingimbi zigera muri 1/4 zikosoye Côte d’Ivoire

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yegukanye umwanya wa gatatu muri AFROCAN (Igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere ku Mugabane) ni nyuma yo gutsinda DR Congo amanota 82-73.

Ni igikombe kimaze iminsi kibera i Luanda muri Angola aho ejo hashize ari bwo cyasojwe cyegukanywe na Maroc yatsinze Côte d’Ivoire ku mukino wa nyuma.

U Rwanda narwo rwaje kwegukana umwanya wa 3 rutsinze DR Congo mu mukino wabanjirije uwa nyuma.

Agace ka mbere karangiye u Rwanda ruyoboye umukino n’amanota 19 kuri 17 ya DR Congo.

Abasore b’u Rwanda babifashijwemo n’abarimo Dick Sano baje kuzamura ikinyuranyo kigera ku manota 5 aho basoje agace ka kabiri ari 38-33.

Iki gihugu cy’abaturanyi cyagarukanye imbaraga nyinshi cyane mu gace ka gatatu byatumye bagasoza banyuze ku Rwanda aho bari bafite 62-57.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Ndizeye Dieudonne yahwituye abakinnyi be mu gace ka nyuma aho yanababereye urugero rwiza bituma bakuramo amanota y’ikinyuranyo aho baje no kurangiza batsinze umukino ku manota 82-73, begukana umwanya wa 3.

Ejo hashize kandi ku Cyumweru ubwo u Rwanda rwahanganaga na DR Congo, barumuna babo nabo barimo besurana na Côte d’Ivoire mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 16.

Izi ngimbi zaje gutsinda Côte d’Ivoire amanota 74-69 zihita zikatisha itike ya 1/4. Nubwo rwamaze kugera muri 1/4, rurasoza imikino y’amatsinda uyu munsi rukina na Angola.

U Rwanda rwegukanye umwanya wa 3 muri AFROCAN
Ingimbi zageze muri 1/4
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top