Siporo

Abakinnyi bitoreye umwe muri ba kapiteni 3 b’Amavubi

Abakinnyi bitoreye umwe muri ba kapiteni 3 b’Amavubi

Rutahizamu wa Simba SC, Meddie Kagere ni we watoranyijwe n’umutoza kuba kapiteni w’Amavubi uzayobora abandi mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’ivoire.

Ubwo umutoza Carlos Alós yahamagaraga ikipe y’igihugu azifashisha mu mikino 2 ya mbere yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire, uwa Mozambique tariki ya 2 Kamena muri Afurika y’Epfo n’uwa Senegal mu Rwanda tariki ya 7 Kamena, ntabwo yahamagaye kapiteni w’Amavubi ndetse n’umwungiriza we (Haruna Niyonzima na Jacques Tuyisenge).

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yatangaje ko azahitamo kapiteni agendeye ku bunararibonye ndetse n’imikino umukinnyi yakiniye ikipe y’igihugu, aha hakiyongeraho ko hagomba kuba harimo n’umukinnyi ukina mu Rwanda.

Yagize ati "Ndakeka ibi bijyana n’imikino bamaze gukina, ubunararibonye bafite. Murabizi dufite abakinnyi bafite ubunararibonye hari Kagere [Meddie], Salomon [Nirisarike] na we ni umukinnyi ufite ubunararibonye. Ikindi ndumva umwe muri ba kapiteni azaba umwe mu bakina muri shampiyona ya hano mu Rwanda.”

Carlos Alós Ferrer akaba yaratonyije rutahizamu wa Simba SC, Meddie Kagere kuba ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi

Akaba agomba kungirizwa na Nirisarike Salomon wa Urartu FC muri Ameniaaho na Manishimwe Djabel nka kapiteni wa 3.

Uyu mutoza yabwiye ISIMBI ko Meddie Kagere na Salomon Nirisarike ari we wabahisemo nk’umutoza mukuru ariko asaba abakinnyi kwitorera uwa gatatu wagombaga kuba akina muri shampiyona y’u Rwanda, abakinnyi bakaba baratoye Manishimwe Djabel usanzwe ari kapiteni wa APR FC.

Meddie Kagere ni we wagizwe kapiteni w'Amavubi
Nirisarike Salomon ni we kapiteni wungirije
Manishimwe Djabel yatowe n'abakinnyi aba kapiteni wa 3
Umutoza Carlos Alós Ferrer yemeje ba kapiteni bashya b'ikipe y'igihugu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top