Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda irakomeza uyu munsi hakinwa umunsi wa 13, umukino witezwe ni uwo Kiyovu Sports ikinamo ba Police FC.
Kuri uyu wa Gatandatu hateganyijwe imikino 2 uwo Kiyovu Sports igomba kwakiramo Police FC akaba ari na wo w’umunsi ni mu gihe Marines yakira Gorilla FC.
Ejo Rayon Sports izasura Etincelles FC i Rubavu ni mu gihe ku wa Mbere, APR FC izakina na Rutsiro FC umukino ukabera i Rubavu.
Abakinnyi 3 ni bo batemerewe gukina umunsi wa 13, Haruna Niyonzima wa AS Kigali, Rutanga Eric wa Police FC na Peace Maker wa Rwamagana City.
Gahunda y’umunsi wa 13
Tariki ya 10 Ukuboza 2022
Kiyovu Sports vs Police FC
Marines FC vsGorilla FC
Tariki ya 11 Ukuboza
AS Kigali vs Espoir FC
Mukura vs Bugesera FC
Musanze FC vs Gasogi United
Etincelles FC vs Rayon Sports
Sunrise FC vs Rwamagana City
Ku wa Mbere tariki ya 12 Ukuboza 2022
Rutsiro FC vs APR FC
)
Ibitekerezo
Ntezirizaza
Ku wa 10-12-2022Basubize shapion yu Rwanda kuri betting