Siporo

Abakinnyi babiri ba Arsenal bogoshwe Amasunzu

Abakinnyi babiri ba Arsenal bogoshwe Amasunzu

Umunya-Gabon, Pierre Emerick Aubameyang na Héctor Bellerín ukomoka muri Espagne bakinira ikipe ya Arsenal mu Bwongereza bogoshwe amasunzu nyuma yo gusura bimwe mu bigize umuco nyarwanda mu Mujyi wa Londres.

Abakinnyi batatu b’ikipe ya Arsenal, David Luiz ukomoka muri Brazil, Pierre Emerick Aubameyang na Héctor Bellerín basuye inzu ndangamurage yerekanirwamo bimwe mu bigize umuco nyarwanda mu Mujyi wa Londres aho by’umwihariko basobanuriwe ‘Amasunzu’.

Muri 2017 ni bwo Arsenal yasisanyanye amasezerano n’u Rwanda yo kwamamaza ubukerarugendo ndetse no kumenyekanisha umuco nyarwanda binyuze mu kwambara Visit Rwanda ku myenda bakinana.

Nyuma yo kwiyogoshesha iyi nyogosho, Aubameyang avuga ko byari bikenewe ko yiyogosesha mu gihe agiye guhura na Tottenham kuko aba agomba kugaragara neza ku wa Gatandatu kuko aba agomba kunyura kuri televiziyo.

Yagize ati"Ni byo byari bikenewe cyane, nkeneye unyogosha, mba ndi kuri Televiziyo ku wa Gatandatu, urabyumva.’’

Kimwe na Hector Berlin na we yavuze ko akigera mu Bwongereza yagowe cyane no kubona umuntu uzajya umwogosha bituma agenda ahinduranya abamwogosha.

Nyuma yo gusonanurirwa amateka y’inyogosho y’Amasanzu izwi ku banyarwanda cyane, aba bakinnyi uko ari babiri bahisemo kuyiyogoshesha, ibintu wabonaga ko byabashimishije.

Pierre Emrick Aubameyang wa Arsenal yogoshe Amasunzu
Hector Berlin na we yogoshe Amasunzu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Aimabi
    Ku wa 5-01-2020

    Waaaooooo!! Byiza cyane ku nyogosho nziza bahisemo y’iwacu I Rwanda

  • Aimabi
    Ku wa 5-01-2020

    Waaaooooo!! Byiza cyane ku nyogosho nziza bahisemo y’iwacu I Rwanda

  • -xxxx-
    Ku wa 5-01-2020

    Kuki mwifata mukabeshya abanyarwanda

IZASOMWE CYANE

To Top