Siporo

Abakinnyi b’abavandimwe Ndamukunda Flavier na Kavalo Patrick mu gahinda gakomeye

Abakinnyi b’abavandimwe Ndamukunda Flavier na Kavalo Patrick mu gahinda gakomeye

Abakinnyi bavukana banditse izina rikomeye mu mukino wa Volleyball, Ndamukunda Flavier na Akumuntu Kavalo Patrick bari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko nyina ubabyara yitabye Imana.

Mu ijoro ryakeye ni bwo haje iyi nkuru y’incamugongo ko aba bavandimwe umubyeyi wa bo bari basigaranye ari we nyina ubabyara yitabye Imana.

Nta makuru menshi aramenyekana ku rupfu rwe uretse kuba yari amaze iminsi arwaye ndetse uburwayi bukaba ari bwo bwamuhitanye.

Ndamukunda Flavier na Akumuntu Kavalo Patrick banditse izina mu mukino wa Volleyball aho ubu bombi bakinira Gisagara VC, gusa Flavier akina anatoza (player-coach).

Umubyeyi wa Kavalo na Flavier yitabye Imana
Kavalo na Flavier bari mu gahinda gakomeye ko kubura umubyeyi bari basigaranye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Japhet
    Ku wa 25-01-2023

    Flavier ihagane wowe ntumuvandimwe wowe nabwo biba byoroshye kubura umubyeyi, Imana imwakire mubayo kandi imuhe ibiruhuko bindashira

IZASOMWE CYANE

To Top